Rwanda: Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye iterambere ry’imijyi yunganira Kigali- Minisitiri Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yahaye Komisiyo ya Sena Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ibisobanuro ku miyoborere n’imicungire y’imijyi y’u Rwanda mu buryo burambye.
Bimwe mu bisobanuro yatanze birimo kugaragaza gahunda zitandukanye zirimo gushyirwa mu bikorwa.
Muri izo gahunda harimo kongerera ubushobozi inzego zose mu guteza imbere imiyoborere y’imijyi; gukomatanya igenamigambi ry’imijyi n’imicungire yayo; koroshya ihangwa ry’akazi kugira ngo hiyongere imirimo idashingiye ku buhinzi; gushyigikira ubuzima bwiza n’imiturire y’abaturage mu mijyi.
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi yunganira Kigali buri ku kigero cya 3.7% ugereranyije n’Uturere ibarizwamo buri kuri 3.4%. Ubu bwiyongere buri munsi y’ubwiyongere bw’abaturage mu mujyi ku rwego rw’igihugu bungana na 4.4% ku mwaka.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye iterambere ry’imijyi yunganira Kigali mu kugera ku ntego z’icyerekezo kirambye. 80% by’imirimo ihangwa mu mijyi yunganira Kigali iri mu bice 4, ari byo ubucuruzi bwagutse n’ubutoya, amahoteli n’amaresitora, inganda n’izindi serivisi.
Yongeyeho ko kugira ngo iterambere ryihute hari ibikorwa bitandukanye byakozwe ndetse bigikomeza.
Ati: “Kugira ngo tugere ku ntego za NST1 zo gutuza abaturage ku kigero cya 35% mu Mijyi, hakozwe ibikorwa birimo kwihutisha iterambere ry’imijyi, hashyirwaho ibikorwa remezo mu mijyi yunganira Kigali n’indi mijyi; harimo imihanda ya kaburimbo.”
Ikindi yagarutseho ni uko havuguruwe Utujagari mu Mujyi wa Kigali ku buso bwa Hegitari 86, mu Tugali twa Rwampara, Kiyovu, Biryogo n’Agatare. Hibanzwe mu gukora imihanda ifite amatara n’utuyira tw’abanyamaguru ndetse na ruhurura.
Uretse mu Mujyi wa Kigali kandi, muri Musanze hubatswe agakiriro kagezweho mu Murenge wa Cyuve. Rubavu ho hubatswe uduhanda n’inzira z’amazi mu gakiriro ka Rubavu ndetse n’indi mihanda igakikije irubakwa. Rusizi na Karongi hubatswe amasoko yo ku mipaka iduhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) hagamijwe guhanga imirimo no kongera imisoro.
Ibindi bikorwa remezo byubatswe bigamije kwihutisha iterambere ry’imijyi ni imiyoboro y’amazi meza, amavuriro, imihanda, kugeza amashanyarazi ku bindi bikorwa bibyara inyungu ndetse no ku baturage muri rusange, kubaka Imidudgudu y’Icyitegererezo (IDP model village) n’ibindi.