Rwanda #Kwibuka28: Ntikagire uwibeshya kuri iki gihugu cyacu! Ni gito mu buso ariko benecyo ni abantu bakomeye – Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana n’urumuri rw’icyizere rugaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu nzira yo kwiyubaka bava mu mwijima wa Jenoside.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, Perezida Kagame yabwiye abibwira ko bashobora kugira u Rwanda uko bashaka kuko ari igihugu gito, ko bashatse basubiza amerwe mu isaho.

Imwe mu nteruro zigize ijambo rye igira iti: “ Ntikagire uwibeshya kuri iki gihugu cyacu! Ni gito mu buso ariko benecyo ni abantu bakomeye…”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo wakwanga u Rwanda ukumva ko waruhunga ukitandukanya narwo, nta hantu uzasanga abantu b’agaciro kandi b’imfura nk’Abanyarwanda.

Kuri we , nta bantu b’agaciro kandi bafite ubuzima bufite icyo buvuze bitewe n’ibyo baciyemo nk’Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo hari abantu bajya bavuga ko bazi Demukarasi ndetse n’imiyoborere ikwiye, bibeshya ku Banyarwanda kuko bo bazi icyo ubutabera ari cyo n’icyakorwa ngo bubere abarutuye.

Perezida Kagame yagize Ati: “ Nta masomo bafite yo kuduha.”Umukuru w’u Rwanda avuga ko uko umwaka ushira undi ugataha, Abanyarwanda bakomera kurushaho, ko nta kizahagarika urugendo rwabo mu iterambere.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years