Rwanda: Kubaka Igihugu rero ni inshingano ya buri Munyarwanda kuko ari Igihugu cyacu twese – Perezida Kagame

  • Richard Salongo
  • 06/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 6 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriye indahiro ya Dr. Bizimana Jean Damascene uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, n’abandi bayobozi bamaze igihe bahawe inshingano mu nzego zitandukanye.

Abandi barahiye ni Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Mubarak Muganga, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) CGP Juvénal Marizamunda, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’imari DCGP Ujeneza Jeanne Chantal n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano Col. Jean Paul Nyirubutama.

Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi bamugejejeho indahiro no kuba bakiriye inshingano ziremereye zo gukomeza gukorera u Rwanda bafatanyije n’abandi bayobozi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: “Kubaka Igihugu rero ni inshingano ya buri Munyarwanda, kuko iki ari Igihugu cyacu twese. Icyo rero duteze kuri aba bayobozi ni ukudufasha kunoza no kuyobora gahunda n’uburyo bwo kubikora [kubaka Igihugu].”

Yakomeje asaba abayobozi barahiye ndetse n’abo basanze mu nshingano guhora bigira ku bintu byinshi bahura na byo, bakabivanamo isomo ribafasha kwirinda ko amakosa yakozwe mu bihe byahise ataba yakongera gusubirwamo ndetse bakiga ibishya n’uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe bagezemo.

Yakomeje agira ati: “Tumaze kugera kuri byinshi rero, kandi ngira ngo inshingano zigenda zumvikana kuko n’abamaze kurahira imbere yacu hari indi mirimo bakoraga. Bimwe ni uguhindurirwa imirimo mu buryo rusange, ibindi ni uguhindurirwa imirimo ari ukuzamuka mu ntera ku rwego bakoreramo imirimo. Ibi byose rero ni umusingi ukomeye ugaragara tumaze kubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega. Ni na ho Igihugu gikwiriye kuba kivana imbaraga, ibyo rero ndibwira ko uburemere bwabyo bwumvikana kuri buri wese.”

Perezida Kagame yanavuze ko ibimaze kugerwaho byubaka agaciro abayobozi baha imirimo y’Igihugu ndetse n’ako biha ubwabo, yibutsa abayobozi ko baje gutanga umusanzu mu gufasha abo basanze gutera indi ntambwe muri iyo mikorere n’imiyoborere ndetse no mu nyungu z’Abanyarwanda bakwiriye kuba bagezwaho uko ibihe biha ibindi.

Ati: “Birumvikana ko nta muntu ushobora gukora wenyine ngo agere kure cyangwa ageze Igihugu kure, iteka bisaba ko abantu bahuza, buzuzanya mu bikorwa; bityo ni bwo byoroha kugira ngo tugere ku nshingano twihaye. Abanyarwanda rero bamaze kugera kuri byinshi cyane cyane babigezwaho n’abayobozi bafatanya na bo cyangwa se buzuza neza izo nshingano bahawe.”

Yakomeje avuga ko icyifuzo cy’abayobozi ari uko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ariko n’abayobozi ubwabo bakagira ubuzima bwiza by’umwihariko muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu.

Yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye gufata iya mbere mu kugira ubuzima bwiza no guharanira ko abo bayobora bagira amagara mazima, abibutsa ko mu nshingano bafite bagomba kuzirikana ko harimo n’izo guharanira ubuzima bwiza kuri bo no ku bo bayobora.

Yasoje impanuro yageneraga abayobozi b’Igihugu yongera gushimira abayobozi bashya ku nshingano ziremereye bakiriye no kubifuriza imirimo myiza.

  • Richard Salongo
  • 06/09/2021
  • Hashize 3 years