Rwanda: Ingabo za EAC ziyemeje ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Abayobora serivisi z’ubuzima mu ngabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye i Kigali guhera ku wa Kane taliki ya 17 kugeza kuri uyu wa Gatanu ku ya 18 Gashyantare 2022, aho barimo kuganira ku bufatanye n’ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ubuzima mu ngabo z’ibihugu bigize uwo muryango.

Bivugwa ko ubwo bufatanye bugomba kujyana no gutegura uburyo buhamye bw’ubufatanye mu gukora ubushakashatsi ku buvuzi ndetse no gukora ubusesenguzi kuri servsi z’ubuvuzi zitangwa na Repubulika y’u Rwanda.

Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi Ushinzwe Politiki n’imikorere muri Minisiteri y’Ingabo wari unahagarariye Umugaba Mukuru wa Ingabo z’u Rwanda (RDF), yavuze ko icyorezo cya COVID-19 Isi ihanganye na cyo uyu munsi cyagaragaje agaciro ko kwitegura guhangana n’ingorane z’ibyorezo byandura n’ibindi byose.  

Yavuze ko by’umwihariko, abasirikare n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu gihugu icyo ari cyo cyose bashobora kugira uruhare mu gukwirakwiza ibyo byorezo babikura mu mahanga cyangwa bakabijyanayo ari na yo mpamvu basabwa guhora biteguye.

Ati: “Turabizi neza ko kohereza abasirikare mu butumwa bishobora gutuma bajyana cyangwa bagakura umubare munini w’indwara zandura mu mahanga kandi ibyo bisaba ubufatanye mu kubikumira, ari na byo bisobanura agaciro gakomeye k’iyi nama.”

Maj Gen Safari yakomeje ashimangira ko ubufatanye no guhererekanya amakuru y’ubuzima mu ngabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari ingenzi cyane mu guhangana n’ingorane z’ubuzima ziriho ubu ndetse n’izo mu gihe kizaza.

Brigadier (Dr) Achieng Obilo waturutse muri Kenya, akaba ari na we uyoboye iyo nama, yavuze ko imyanzuro bafata iza kwibanda cyane ku gutegura uburyo bw’indongozi bushyigikira ibihugu bigize EAC mu kuzuza inshingano z’ibikorwa bya gisirikare mu kirere cyugarijwe na COVID-19 n’ibindi byorezo.

Iyi nama y’abayobozi ba serivisi z’ubuzima mu ngabo z’ibihugu bya EAC yateranye hakurikijwe ingingo ya 2 y’amasezerano agenga uyu muryango ku birebana n’ubufatanye mu bya gisirikare, ikaba ije muri gahunda yagutse y’ibikorwa by’ubufatanye mu rwego rwa gisirikare yatangiye muri Mutarama ikazageza muri Kamena 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/02/2022
  • Hashize 3 years