Rwanda: Ikipe ya APR BBC yongeye gutsinda Patriots [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2023
  • Hashize 8 months
Image

Ikipe ya APR BBC yongeye gutsinda Patriots, ku manota 70 kuri 62 mu mukino w’umunsi wa kabiri .Mu mukino wari witabiriwe n’abafana batari bacye, ikipe ya Patriots yatangiriye heru cyane itsinda amanota yikurikiranya, mu gihe ikipe ya APR BBC yo wabonaga isa n’aho itarinjira neza mu mukino. Agace ka 1 k’umukino , kegukanywe na Patriots BBC ku manota 20 kuri 12 ya APR BBC.Patriots yakomeje kuyobora umukino ubona ko ifite inyota yo kwegukana intsinzi.

 

Ibi yaje kubikomeza no mu gace ka kabiri maze ikegukana ku manota 17 kuri 15 ya APR BBC, amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 37 ya Patriots kuri 27 ya APR BBC, bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 10.

Holland (2) wa APR FC ashakisha
Holland (2) wa APR FC ashakisha

Muri utu duce twombi, umukinnyi Roebucks Jr G Vashon w’ikipe ya Patriots, ni we wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze kugira 10.

Mu gace ka gatatu ibintu byaje gukomera, umukino uhindura isura kuko ikipe ya APR BBC yazamukanye Patriots BBC, nyuma y’uko muri aka gace ikipe ya Patriots yari yamaze kuzuza amakosa 5, bituma buri kosa ryose bakoraga ryavunjwagamo kujya guhanirwa ku gakangara kabo.

Ubwo haburaga amasegonda 10 gusa kugira ngo agace ka gatatu karangire, ikipe ya APR BBC yari yamaze kugeza amanota 48 kuri 46 ya Patriots, bivuze ko yari imaze kuyicaho ndetse inayishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 2.

Gasana Keneth wa Patriots ashakisha
Gasana Keneth wa Patriots ashakisha

Agace ka gatatu kegukanywe na APR BBC ku manota 21, mu gihe ikipe ya Patriots yo yari ifite 9 gusa.

Ikipe ya APR BBC yakomerejeho mu gace ka kane, ifatirana amakosa yakorwaga n’abakinnyi ba Patriots maze yongera guhagurutsa abafana bayo bari muri BK ARENA, yegukana agace ka kane ari nako ka nyuma ku manota 22 kuri 17 ya Patriots, byanganaga n’amanota 70 kuri 63 y’igiteranyo rusange.

Uyu ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya ku ikipe ya APR BBC itsinda, bivuze ko mu mukino wa gagatu igihe APR BBC yakongera kuwutsinda, izahita isezererera bidasubirwaho ikipe ya Patriots, maze yerekeze ku mukino wa nyuma (Final).

Wari umukino w
Wari umukino w’ishiraniro

Mu yindi mikino yabaye mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yasubiriye iya Espoir maze iyitsinda amanota 93 keri 53.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya REG BBC yo yakinaga umukino wayo wa mbere, yatsinze IPRC Huye BBC.Imikino y’umunsi wa 3 iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/08/2023
  • Hashize 8 months