Rwanda: Igisubizo Min.Gatabazi yahaye Faustin Twagiramungu cyaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Benshi bagarutse ku gisubizo cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney abwira Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, wanenze uburyo u Rwanda rwahawe kwakira CHOGM ngo kandi hari inenge arubonaho.
Faustin Twagiramungu wamenyekanye cyane nka ‘Rukokoma’ akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe mbere yuko ahunga u Rwanda, ni umwe mu bakunze kunenga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Uyu musaza utajya avuga neza u Rwanda, rimwe na rimwe akanarunenga ibishimwa na buri wese, ubwo u Rwanda rwakiraga ibikorwa bya CHOGM byasojwe mu cyumweru gishize, na bwo yagaragaje ko atishimiye ko iyi nama yabereye mu rw’imisozi igihumbi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, tariki 21 Kamena 2022, Twagiramungu yavuze ko ngo ari ikimwaro kuba Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth buha u Rwanda kwakira CHOGM kandi ruyobowe n’umuyobozi ngo wakoze ibikorwa bibi [tutifuje gutangaza mu nkuru yacu kuko bihabanye n’ukuri].
Benshi bazi ukuri kandi banazi imiyoborere myiza iranga umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame, bahise bamaganira kure ibitekerezo by’uyu munyapolitiki Faustin Twagiramungu wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agatsindwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, uri mu batanze ibitekerezo ku byari byatangajwe na Rukokoma, yagize ati “Imanike.”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batanze ibitekerezo kuri iki gisubizo cya Minisitiri Gatabazi, nka Dore Inyange Year wabanje guseka, arangije agira ati “nibinanirana abwire Ingabire Victoire amutabare amumanike.”
Uwitwa Jean Ufiteyezu yagize ati “Uyu n’ubundi na we ubwe ntariho, amaherezo ye ni ukujya mu kagozi kuko ntiyishima iyo abona ibyiza nk’ibi, gusa n’ubundi ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro. U Rwanda ni igihugu cyahawe umugisha n’Uwiteka”
Jean Baptiste Uwizeyimana na we yaje agira ati “Nyakubahwa, ubusanzwe erega himanika abazima, naho abatariho se bakwimanika bate? Uyu ntariho namba pe.”
Iki gisubizo cya Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney nubwo amaze iminsi agihaye Twagiramungu, gikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Mu kiganiro cyujuje imyaka itanu gitambutse ku bitangazamakuru bya RBA, cyabaye tariki 25 Kamena 2017, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Faustin Twagiramungu wirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda kandi bwaramukamiye.
Icyo gihe Perezida Kagame agaruka ku misanzu y’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu.
Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere [Faustin Twagiramunu] uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga…”