Rwanda: Icyemezo kibuza Abatutsi gusubirana imitungo yabo cyongeye gushimangirwa na Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi

  • Richard Salongo
  • 06/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Perezida Kayibanda Gregoire yandikiye Umuryango w’Abibumbye LONI awusaba kugabanyamo igihugu kabiri, igice kimwe kigaturwa n’Abatutsi ikindi Abahutu. Naho icyemezo kibuza Abatutsi gusubirana imitungo yabo cyongera gushimangirwa na Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi nawe abinyujije mu iteka rya Perezida

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Intara ya Kibungo n’iya Kigali Sheferi ya Bumbogo ari zo zagombaga kujyanwamo Abatutsi hashingiwe kuri Politiki ya Parmehutu.

Yavuze ko ari yo mpamvu Abatutsi bakuwe ahantu hatandukanye batuzwa i Rukumberi na Bugesera.

Abo bantu ngo bakurwaga ku butaka bwabo no mu mitungo hagamijwe ko aho bajyanywe bahagirira imibereho mibi, igikorwa kiri mu bigize Jenoside mbere y’uko bicwa.

Yavuze ko icengezamatwara n’ingengabitekerezo ya Jenoside byanyuzwaga mu binyamakuru by’ayo mashyaka aho Parmehutu yari ifite icyitwa “Jya mbere” naho APROSOMA ikagira icyitwa “Ijwi rya rubanda rugufi”.

Yatanze urugero ku nimero ya gatatu y’ikinyamakuru Jya mbere yanditswe na Kayibanda Gregoire ubwe ku wa 27 Ugushyingo 1959, ayiha umutwe ugira uti “Niba Abatutsi bakomeje guturana n’Abahutu, bazatsembwa”, aho yari agamije kubikwirakwiza mu baturage kugira ngo Abatutsi batishwe ntibanahunge bitegure kuzava mu byabo bahunga urupfu.

Mu mwaka wa 1960 ngo Kayibanda yanditse indi nyandiko ayohereza mu Umuryango w’Abibumbye avuga ko u Rwanda rukwiye gucibwamo ibice bibiri kimwe kigatuzwamo Abatutsi ikindi Abahutu.

Ati “Kayibanda yanditse inyandiko ayohereza mu Muryango w’Abibumbye avuga y’uko Leta y’u Rwanda ikwiye gucibwamo ibice bibiri hakagira ahatuzwa Abahutu ahandi hagatuzwa Abatutsi, ko Abatutsi bakwiye kujya mu Bugesera ahitwa mu Rukaryi, mu Buganza no muri Kibungo yose muri rusange ndetse no mu Mutara.”

Dr. Bizimana avuga ko ariko yashyizemo akandi kantu k’umwihariko (Exception) aho ngo yavuze ko ngo bitabujijwe ko ababishaka bakomeza gutura mu gace k’ubundi bwoko.

Ibi bitekerezo kandi ngo yanabisohoye mu kinyamakuru cya Parmehutu Jyambere nimero ya gatanu yasohotse muri Mutarama 1960.

Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yanagaragaraga muri Manifesto (Imirongo ngenderwaho ishyaka ryemera) yayo nimero ya kane, aho bavugaga ko icyo Parmehutu iharanira ari ishema rikwiye igihugu cyose rirebera igihugu cya gahutu aho aturuka hose.

Yagize ati “Muri manifesto yabo, icyo Parmehutu iharanira ari ishema rikwiye igihugu cyose rirebera igihugu cya gahutu aho aturuka hose. Bivuze ko mu myumvire ya Kayibanda n’abandi ba Parmehutu bose ntabwo Abatutsi ari abanyarwanda, si abanyagihugu, igihugu si icyabo, igihugu ni icy’Abahutu.”

Dr. Bizimana avuga ko nyuma hakurikiyeho kwimura Abatutsi abo batuye bakajyanwa gutuzwa aho ubutegetsi bwagennye ndetse hatangwa n’amabwiriza ko abatagiye ahagenwe nabo bagomba kwirukanwa.

Ibi ngo byagizwemo n’uruhare na Administrateur w’umubiligi wakoreraga i Nyanza aho yasabye ba shefu na ba sous shefu kwirukana Abatutsi bari bameneshejwe i Gitarama ariko bagahungira i Nyanza no mu Mayaga ndetse ategeka ko n’inka zabo zirukanwa.

Nyuma yo kwirukana Abatutsi mu mitungo yabo hakurikiyeho andi mabwiriza yo guha iyo mitungo yabo Abahutu ndetse n’abacamanza bahabwa amabwiriza ko nta mututsi uzarega ngo atsindire ibye byatanzwe.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Birenga (Umujyi wa Kibungo/Ngoma), ntiginama Juvenal yo kuwa 18 Nzeli 1964, yandikiye Perefe amugezaho raporo ko yamaze gutanga imitungo y’Abatutsi ariko anamugezaho ikibazo cy’amatafari ari ku mazu y’Abatutsi agiye kuyagurisha amafaranga akajya mu mutungo wa Komini.

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije gutangira gusenyera Abatutsi bigaragaza ukuntu Jenoside yateguwe kera.

Iteka rya Perezida ryo mu mwaka 1966, Kayibanda yavuze ko umuntu wese wahunze iyo agarutse adashobora kuregera amasambu yari atuyemo cyangwa yahingaga mugihe ayo masambu yahawe abandi baturage cyangwa ikindi Leta cyangwa ubutegetsi bwa Komini bwayageneye.

Umunyamabanga mukuru wa CNLG avuga ko icyemezo kibuza Abatutsi gusubirana imitungo yabo cyongeye gushimangirwa na Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi nawe abinyujije mu iteka rya Perezida.

Asoma iyo nyandiko, Yagize ati “Ibintu byatawe n’Abatutsi bahunga, biba bitakigira nyirabyo bihinduka inkunga ya Leta. Ibyo bintu bigomba gufatwa bigashyirwa mu maboko ya Komini, ntawishingiye guhunga kwabo kwatewe n’ubwoba cyangwa ibikangisho, abategetsi bariho ubu ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga.”

Habyarimana kandi ngo yongeye kubishimangira mu mwaka wa 1982 aho impunzi z’abanyarwanda zari zirukanywe muri Uganda zirenga 43,000, nyamara akavuga ko abenshi ari Abagande atari Abanyarwanda.

Yavuze ko ngo muri izo mpunzi harimo abanyarwanda 6,000 gusa ashingiye kukuba ngo aribo bagaragazaga ko bagiye gukora, guhaha cyangwa bafite indangamuntu y’u Rwanda.

Dr. Bizimana avuga ko itotezwa ry’Abatutsi ritabaye mu kubambura imitungo gusa no kubabuza kubaho gusa kuko banabujijwe kwiga ndetse n’ubigerageje agasoza amashuri akaba ataremererwaga kubona akazi.

Avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye Perefegitura ya Kibungo ariyo yafunzwemo Abatutsi benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi ndetse ngo harimo n’abaguye muri za gereza.

Ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Kabarondo ngo bwagizweho uruhare rukomeye na Col Rwagafirita wari wungije umuyobozi wa Jandarumeri.

Dr. Bizimana avuga ko Jenoside yateguwe kera ndetse hagenda hakorwa n’igererageza hirya no hino mu gihugu.

  • Richard Salongo
  • 06/06/2021
  • Hashize 3 years