Rwanda: Hasojwe ku mugaragaro imirimo y’iperereza ku mibereho ya Rugamba Cyprien n’umugore we

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Hasojwe ku mugaragaro imirimo y’iperereza ku mibereho ya Rugamba Cyprien n’umugore we Mukansanga Daphrose n’abana babo 6 n’umwishywa wabo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rigamije kubasabira gushyirwa mu bahire ( ari rwo rwego rubanza) n’ abatagatifu.

Ni umuhango waranzwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe i Kigali muri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis, hakaba hanerekanwe amasanduku arimo amapaji arenga ibihumbi 15 y’inyandiko z’ubushakashatsi kuri uyu muryango, agomba koherezwa i Roma mu Butaliyani, agashyikirizwa ibiro bya Papa bishinzwe gusuzuma abashyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali nk’umuyobozi w’urukiko rwakoze iperereza n’abo yashinze imirimo muri uru rukiko barahiriye imbere y’abakirisitu, bahamya ko bujuje inshingano bahawe no kubika ibanga rijyanye na zo, banasinya kuri izo ndahiro n’inyandiko mvugo y’iki gikorwa, ifungirwa mu isanduku imbere y’abakirisitu, ari byo bigaragaza isozwa ry’iperereza.

Mu butumwa Antoine Cardinal Kambanda yatanze, yagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa byaranze uriya muryango, asaba ko hakomeza no gukusanywa ubuhamya ku bandi bantu bagaragaje ukwemera.

Yagize ati: “Kiliziya yagiye idusaba kureba mu buzima bw’abakirisitu bacu abantu babaye abakirisitu b’imena mu kwemera n’urukundo rw’Imana, n’urukundo rw’abavandimwe cyane cyane mu bihe bikomeye nk’iby’amateka yacu ya vuba aha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ntambara, mu buhunzi, kureba umurage badusigiye w’ukwemera n’urukundo byabaranze muri ibi bihe by’amakuba bikomeye.

Ni muri urwo rwego rero mu mazina yagiye agaruka kenshi mu majwi y’abakirisitu, mu muryango w’Imana ari aya Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose Mukansanga n’abana bapfanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amwe mu mazina yagiye agaruka kenshi mu buhamya butangwa”.

Yakomeje avuga ko uyu muryango wabaye nk’agatara gato kaka mu mwijima w’icuraburindi, w’amacakubiri n’ubugomeramana mu gihe cyo gutotezwa, ukomeza kunga ubumwe kugeza wishwe.

Antoine Cardinal Kambanda yongeyeho ati: “Rugamba yanyuze muri byinshi; yagize ibihe bibi byo gutera Imana umugongo bimugiraho ingaruka ku giti cye n’umugore we ariko aho agarukiye Imana, yagarutse afite inyota, icyaka cy’ubutungane bikagaragarira mu ndirimo ze, mu nyigisho ze, mu bitekerezo bye, mu biganiro bye, ariko cyane cyane mu bikorwa byamuranze”.

Yagarutse no kuri Mukansanga Daphrose, avuga ko yagize ukwihangana gukomeye, yahuye n’ibigeragezo bikomeye by’abashakanye akababarira, akanihanganira amateka yaranze u Rwanda, ababazwa n’umugabo wari waritandukanyije n’Imana, ariko akomeza kumukunda no kumusabira, aranamubabarira bongera kugira ubumwe mu muryango.

Impamvu yo gushyira abantu mu bahire n’abatagatifu

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasobanuye ko ubusanzwe umuntu aba umutagatifu ku giti cye, ariko mu 2015 Papa Fransisiko yashyize mu rwego rw’abatagatifu abashakanye, akaba ari intamwe yafunguye amarembo itumye n’umuryango wa Rugamba usabirwa gushyirwa muri ruriya rwego.

Avuga kandi ko kimwe mu bintu bituma abantu nk’aba bashyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu ari ubuhamya bw’uko abantu babiyambaza kugira ngo babavuganire ku Mana cyangwa barebera no ku rugero rwabo rw’ibyiza bakoze bikabafasha.

Ku italiki ya 2 Ukwakira 2015 ni ho Nyiricyubahiro Thaddée Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangije ku mugaragaro imirimo yo gusaba ishyirwa mu bahire no mu batagatifu Rugamba Cyprien wavutse mu 1935 n’umugore we Mukansanga Daphrose wavutse mu 1944 ndetse n’abana babo 6 bapfanye na bo : Emérita, Serge, Cyrinus Cyrdy, Dacy Aubin, Cyrdina Marie-Hélène, Ginie Colombe n’umwishywa wabo Marina Gabriella.

Rugamba Cyprien na Mukansanga ni bo bashinze umuryango witwa Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda mu mwaka wa 1990. Banashinze ikigo cyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda.

Rugamba yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi n’umuririmbyi. Yamenyekanye cyane mu itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo yahimbaga. Yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana.

Rugamba Cyprien n’umuryango we bari batuye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Abagize uyu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 7 Mata 1994, harokoka umuhungu we w’imfura n’umukobwa we bari baraye i Butare ( Huye) kwa nyirasenge.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years