Rwanda: Hari bamwe mu rubyiruko bagira inama bagenzi babo, kudashishikarira kwirukira mu bihugu by’i Burayi na Amerika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Hari bamwe mu rubyiruko bagira inama bagenzi babo, kudashishikarira kwirukira mu bihugu by’i Burayi na Amerika nta gifatika bagiye gukorayo.

Ni mu gihe ubushakashatsi ku rubyiruko bwakorewe mu bihugu 15 bya Afurika, bwerekanye ko ½ cy’urubyiruko bifuza gukomereza ubuzima hanze y’umugabane wa Afurika.

Etienne Niyigaba washize umuryango w’urubyiruko ukora ibikorwa by’ubuhinzi n’iyamamaza buhinzi, anenga bamwe mu rubyiruko bumva ko ubuzima buzagenda neza ari uko gusa bagiye i Burayi.

Agira ati “Abari mu gihugu barimo gukora kandi dufite imikorere, gusa bihera ku ntego umuntu afite, ariko kuvuga ngo byanze bikunze nzagira ubuzima ari uko ngiye i Burayi si byiza kuko n’ubundi uba ugiye nta ntego.

Bamwe mu rubyiruko kandi batangiye ibikorwa by’ubushabitsi bishimira ko Leta y’u Rwanda ishyiraho uburyo bufasha urubyiruko, mu nzego zitandukanye ndetse no kugera ku mari.aona abayobozi baje kugusura kandi waratangiye utababwiye bakaza kugufasha no kukwereka amahirwe ahari, rero Leta mbona ituba hafi cyane.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko aho kujya mu muhanga ya kure gushakisha ubuzima, ahubwo ubu batangiye gushaka uko bageza muri ayo mahanga ibyo bakora nk’ibisubizo by’ibibazo bafite, n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere ibyo bakora.

Uwitwa Umubyeyi Shariffa ati “Maze guha abantu akazi abenshi, mu minsi iri imbere ariko muri uyu mwaka ndashaka kujya kwerekana ibyo nkora nkashorayo imari.”

Impuguke mu bukungu, Dr. Claude Rusibana asanga ari ngombwa ko guverinoma zo ku mugabane wa Afurika zinoza gahunda zishyirwaho zigamije guteza imbere uburezi, no kunoza amategeko agenga umurimo hagamijwe gukundisha urubyiruko gukorera imbere mu bihugu byabo.

Ubushakashtasi ku rubyiruko bwiswe Young African Survey bwakozwe n’ umuryango wo muri Africa y’Epfo witwa Ichikowitz Family bwasohotse muri uyu mwaka, bwerekanye ko ½ cy’urubyiruko rwo mu bihugu 15 bya Africa byakorewemo ubu bushakashatsi birimo n’u Rwanda bifuza kujya gushakira ubuzima Hanze ya Afurika.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 27 % by’aba basore n’inkumi bifuza kugenda ntibagaruke, ni mu gihe 68% by’urubyiruko bo muri ibyo bihugu bari hagati y’imyaka 18 na 24 bavuga ko babona ntahazaza heza ibihugu byabo byerekeza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/07/2022
  • Hashize 2 years