Rwanda: Gahunda yo gusura mu Gereza yahagaze muri iki cyumweru
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwatangaje ko guhera taliki ya 20 kugeza 27 Kamena 2022, gusura Imfungwa n’Abagororwa bizaba bisubitswe kubera ibikorwa bidasanzwe bigeye gutangira gukorerwa muri gereza zose zo mu gihugu.
Itangaz ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa RCS SSP Pelly Uwera Gakwaya, rigaragaza ko muri gereza zose hazaba habera ibikorwa by’isuku n’isukura harimo no gutera imiti yica imibu itera malaria.
Uretse ibikorwa by’isuku n’isukura kandi, hazaba hakorwa ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’Abaturage.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko abafite impamvu zihutirwa bashobora gufashwa babisabye Ubuyobozi Bukuru bw’urwo rwego, ndetse ngo izindi serivisi z’ingenzi zitangirwa muri gereza zizakomeza gutangwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ckiri mu gikorwa cy’Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire cyatangiye ku ya 16-30 Kanama 2022.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’amabarura akorwa buri myaka 10 guhera mu 1978, 1991 na 2002, 2012. Icyo gikorwa ni na cyo kigaragaza ishusho yagutse y’ingano n’imiturire y’abaturage babarirwa ku butaka bw’u Rwanda, bikaba bifasha Igihugu mu igenamigambi.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabanjirije ayandi mu Rwanda, ryakozwe muri Kanama 1978, rikaba ryarasanze abaturage bose baranganaga na 4, 831,527, abatuye mu mijyi bari 222,727 bangana 4.6% naho abari batuye mu byaro bari 4, 608,800 bingana na 95.4%
Muri Kanama 1991, na bwo hakozwe irindi barura ryagaragaje ko abaturage bose bw’u Rwanda bageraga kuri 7, 157,551, abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) naho abari batuye mu byaro bari 6, 766,357 (94.5%.), ni ukuvuga ko hiyongereyeho abaturage 2,326,024.
Muri Kanama 2002 hakozwe irindi barura rusange 3 ryagaragaje ko abaturage bose bari 8, 128,553, abari batuye mu mijyi bari 1, 372,604 bingana na 16.9%, naho abari batuye mu byaro bari 6, 755,949 byari ku kigero cya 83.1), ni ukuvuga ko hiyongereyo abaturage 971,002.
Ibarura rusange 4 ry’abaturage n’imiturire ryaherukaga ni iryakozwe mu 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda abaturage bose banganaga na 10, 515,973.
Abatuye mu mijyi bari 1, 737,684 bingana na 16.5%, naho abatuye mu byaro bari 8, 778,289 bingana 83.5%. Icyo gihe bikaba bikekwa ko bari biyongereyeho abaturage bagera kuri miliyoni 3.
Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko hashingiwe ku muvuduko w’abaturage muri rusange, kuri ubu Abanyarwanda bashobora kuba bageze kuri 12,955,736 aho bikekwa ko habayeho ubwiyongere bwa 2.31 %.
Imibare izava mu bushakashatsi bukomeje ni yo izagaragaza neza ingano y’abaturage bose bari mu Rwanda, abatuye mu mijyi ndetse n’abakiri mu byaro mu gihe Leta y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze mu 2024 abagera kuri 35% bagoba kuba babarizwa mu mijyi.