Rwanda: Dukoresha amikoro make ariko tukagera kuri byinshi-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza w’Ubwigenge u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 60 n’isabukuru y’imyaka 28 yo Kwibohora kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022.

Perezida Kagame yavuze ko kuri iyi taliki ya 4 Nyakanga hizihizwa isabukuru y’Ubwigenge u Rwanda rwabonye ku ya 1 Nyakanga 1962 ndetse n’Isabukuru ya 28 yo Kwibohora aho Abanyarwanda bazirikana ubutwari bw’abahoze muri RPF-Inkotanyi babohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yagize ati: “Ubundi Ubwigenge bwari kuba italiki ya 1 Nyakanga, hanyuma Kwibohora bikaza ku italiki 4, aho kugira ngo rero dufate umunsi umwe hanyuma dufate undi nyuma y’iminsi mike, twabishyize hamwe.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku buryo Abanyarwanda batandukanye bagize uruhare rukomeye mu ntambwe Igihugu kimaze gutera mu myaka 28 ishize, ashimangira ko nubwo hari abo byabaye ngombwa ko batakaza ubuzima ibyinshi byakozwe bigaragara.

Ati: “Nsubije amaso inyuma nsanga ibyo Abanyarwanda bakoze, ari abari bari ku rugamba barwanye, abatanze ubuzima bwabo ndetse benshi bakaba batakiriho, hanyuma n’ibyagiye bikorwa kugeza ubu, nta gushidikanya ibyakozwe bigaragara kandi hari n’ibindi byiza bigenda bikorwa bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Biragaragara, ni intambwe nziza, ni intambwe twifuza kugeraho no kugera kuri byinshi tugifitiye ingamba ugira ngo tubigereho.”

Ntabwo navuga ngo hari ibikwiye kuba byarakozwe ukundi, cyangwa byarakozwe ukundi bitagezweho kuko ntabwo ibintu byose biba 100% ariko iyo hari ibikorwa bigaragara abantu na bo barabyemera bakubakira kuri ibyo.”

Perezida Kagame yanavuze kandi ko imbaraga zishyirwa mu bikorwa by’iterambere ndetse n’umusaruro zitanga bigana, ati: “Ntabwo njyewe numva nashidikanya abantu bashyizemo imbaraga nyinshi, abantu baritanze. N’uyu munsi abantu barakora, barumva iyo babwiwe; amikoro si menshi cyane nk’uko tuba tuyifuza, dukoresha amikoro make ariko tukagera kuri byinshi.”

Perezida Kagame yanakomoje ku buryo Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose kugira ngo bazamure icyubahiro cy’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Yavuze ko kuba u rwanda rumaze kumenyekana nk’igihugu amahanga yose afata nk’intangarugero, bishingira ku bimaze kugerwaho.

Ati: “No hanze, bamwe bazi u Rwanda bazi aho rwavuye, bazi aho rugeze ubu, bituma bubaha Abanyarwanda cyangwa se babona ko bavugisha ukuri. Hari benshi batagiye bumva amateka y’u Rwanda uko ateye, cyangwa se bashatse kuyumva uko bashatse bitewe n’uruhande bariho cyangwa se uruhare baba barabigizemo byatumye amateka y’u Rwanda aba mabi.”

Yavuze ko abantu benshi batumvaga amateka y’u Rwanda bagiye barushaho gusobanukirwa muri iyi myaka 28 ishize, kandi bakemera ukuri u Rwanda rubabwira kuko gusa n’ibigaragara bimaze kugerwaho mu Gihugu.

Yavuze ko ibyagezweho biri mu byagiye bihanagura urujijo rimwe na rimwe rutwarwa n’abanzi b’u Rwanda kandi b’Abanyarwanda n’abo bakoranye na bo mu bikorwa bigayitse byaranze amateka y’Igihugu.

Nanavuze kandi ko Abanyarwanda bakwiye gusigasira ibyagezewho ndetse n’ibikomeje kugerwaho, kugira ngo ibikorwa rusange bijye bikora icyo bimaze mu buryo burambye. Yasabye kubakira ku musingi umaze kubakwa ndetse abantu bakongera umuvuduko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/07/2022
  • Hashize 2 years