Rwanda: cyakorwa cyose n’Ingabo z’u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw’Igihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

“Ikibazo nyamukuru gihangayikishije u Rwanda, kiri no ku isoko y’ibindi byose, ni ingengabitekerezo ya Jenoside, ni FDLR n’imikoranire yayo n’ingabo za Congo (FARDC). U Rwanda nk’ibindi bihugu byose rufite uburenganzira bwo gufata ingamba zikwiye kugira ngo zirinde umutekano w’Igihugu, zirinde ubusugire bwacyo, kandi umutekano w’abaturage na wo ubungabungwe nk’uko bikwiye.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru yafatanyije n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Antony Blinken, wagendereye u Rwanda mu bimugenza harimo no kuganira n’abayobozi b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku mutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’Akarere ibihugu byombi biherereyemo.

Minisitiri Dr. Biruta yatanze umucyo ku Muryango w’Abibumbye uvuga ko ufite ibimenyetso bifatika by’uko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC mu bikorwa byo gushyigikira inyeshyamba za M23 zihanganye na FARDC yifatanyije n’umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 25 uhungabanya umutekano w’icyo gihugu ndetse ikototera n’ubusugire bw’u Rwanda.

Yavuze ko atari byo kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23, ariko akomeza agira ati: “ icyakorwa cyose n’Ingabo z’u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, ndetse no kurinda umutekano w’abaturage bacu. Ariko kandi ibyo byose bavuga, M23 uyu munsi ifite aho yaturutse.”

Yavuze ko ikibazo gikomeye cy’umutekano wahungabanye bikomeye mu Burasirazuba bwa RDC n’ibihugu by’abaturanyi, gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho ingengabitekerezo yayo yimukiye muri Congo ijyanywe n’abari bakoze Jenoside mu Rwanda bagezeyo bagakomeza guhiga, kwica no gushimuta Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

FDLR ni na wo mutwe wakomeje kugerageza inshuro nyinshi guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu biteroshuma ndetse n’iby’iterabwoba byagiye bigabwa mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu gice cy’Amajyaruguru n’icy’Iburengerazuba bw’Igihugu.

Mu mitwe yitwaje intwaro isaga 130 ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC, harimo ivuka kubera inyungu za Politiki, hakabaho n’indi ivuka mu rwego rwo kwirwanaho. Ni muri urwo rwego ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR ku Banyekongo b’Abatutsi biri mu byatumye havuka inyeshyamba za M23 ziharanira kubungabunga umutekano w’iyo miryango ihozwa ku kangaratete ishinjwa kuba Abanyarwanda.

Dr. Biruta yakomeje agira ati: “Rero uwashaka kubona igisubizo kirambye ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse no muri aka Karere, agomba kureba ikibazo cya FDLR kuko ni cyo gishamikiyeho ibindi byose. Imikoranire ya FDLR n’ingabo za Congo na yo irazwi, n’izo raporo zivugwa na byo birimo. Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Guverinoma y’u Rwanda icyo biba bigamije ni ukwerekana bati dore ikibazo ni kiriya, ariko harimo ibindi bibazo byinshi. Harimo n’amagambo akoreshwa muri RDC, ibivugwa n’abayobozi batandukanye bigamije gukurura urwango rureba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi bo muri Congo ari na bo bakoze M23 kugira ngo birwaneho.”

M23 ni umutwe washinzwe bwa mbere mu mwaka wa 2012 ariko nyuma y’umwaka umwe uhita ukubitwa inshuro n’ingabo za FARDC. Mu kwezi k’Ugushyingo  2013, ni bwo M23 yamanitse  amaboko n’ingabo zayo zose maze igice kinini cy’abari abarwanyi bayo bahungira  muri Uganda, abandi bahungira mu Rwanda.

Bakigera mu mu Rwanda bahise bamburwa intwaro zisubizwa Leta ya RDC, ndetse banacumbikirwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda kugeza n’uyu munsi, mu gihe bambukiye mu Burengerazuba.

Muri uyu mwaka ni bwo abiganjemo urubyiruko muri ya miryango ibuzwa amahwemo n’imitwe yitwaje intwaro muri RDC, bongeye kwisuganya babyutsa M23 yazanye amaraso mashya, ikaba ikomeje guhangana na FARDC ari na ko isaba Leta y’icyo gihugu kubafasha kubona uburenganzira bwabo bavutswa.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda na yo ivuga ko ikeneye umutekano w’imbere ndetse n’uw’Akarere ruherereyemo, bityo icyo rushyize imbere kikaba ari ugukurikiza ingamba zashyizweho n’Akarere ndetse n’Afurika mu rugendo rwo gushaka ibisubizo birambye birimo gushyigikira amasezerano y’i Nairobi n’aya Luanda ahashyizwe imbere kurandura imitwe yose harimo na FDLR.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2022
  • Hashize 2 years