Rwanda: Covid-19 yahungabanyije buri rwego rwose rw’ubukungu bwacu-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida Paul Kagame aravuga ko Afurika yifitemo amikoro yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu no kugabanya gucungira ku nkunga ituruka hanze, ibi akaba yabivugiye mu nama  ngaruka mwaka ya 14 y’urwego rw’amabanki n’imari itegurwa n’ikigo Chartered Institute of Bankers of Nigeria, inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Covid-19 yahungabanyije buri rwego rwose  rw’ubukungu bwacu ariko nanone iki cyorezo cyahaye amabanki yo muri Afurika uburyo bwo kugira uruhare rukomeye mu gutuma abaturage bacu barushaho guhangana n’ibihe bikomeye, ndetse no kurushaho gutanga ibisubizo ku byo bakeneye.”

Igihungabanyije ubukungu,gihungabana n’amabanki. Urwego rw’imari ni moteri y’iterambere ry’urwego rw’abikorera. Amabanki ni ingenzi cyane mu gutanga igishoro mu buryo bwitondewe kdi butanga umusaruro.

Afurika ifite umutungo uhagije wo kunganira iterambere ry’ubukungu ry’uyu mugabane, ndetse no kugabanya gucungira ku mikoro aturuka hanze, mu rwego rwo gukomeza guhatana, ni ngombwa gukomeza kwinjiza ikoranabuhunga  mu rwego rw’amabanki hagamijwe kurushaho kongera imari no guharanira ko igera kuri bose, amabanki si serivisi gusa zigenewe abize.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko isoko rusange rya Afurika, riratanga amahirwe mashya  ku bucuruzi n’ishoranari rya Afurika.

Banki zikorera muri Afurika nk’uko bimeze ku bigo bihagarariwe muri iyi nama, zishobora gutanga urugero rw’uburyo bwo kubaka umusingi wo kwishyira hamwe mu bukungu.”

Avuga ko urwego rw’imari rwumva neza akamaro k’ubunyangamungayo no kunoza imitangireya serivisi, kurusha urundi rwego urwo arirwo rwose.

Yatangaje ko uruhare rwa guverinoma ari ugushyiraho uburyo bwiza bw’imikorere, kurengera abanyamigabane ndetse n’abahabwa serivisi, ari nako ziharanira ko habaho guhanga ibishya.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/09/2021
  • Hashize 3 years