Rwanda: Bakomerekejwe n’imvugo ya Blinken nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali
Imvugo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Antony Blinken yakoresheje akimara gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abenshi barakajwe n’uko yakoze ibishoboka byose akirinda kuvuga “Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Bamwe bavuze ko ibyo bitabatunguye kuko Leta Zunze z’Amerika ari cyo gihugu mu bikomeye ku Isi kitaremeza gukoresha imvugo “Jenoside yakorewe Abatutsi” nk’inyito yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye hagamijwe gukumira no kurwanya abayihakana n’abayipfobya.
Byahereye ku butumwa Blinken yanditse nyuma yo gutambagizwa ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ifoto igaragaza ubutumwa yatanzwe yahise ikwirakwira bamwe banenga uburyo yibutse Jenoside yakorewe ababyeyi be b’Abayahudi (Haulocost), ariko yagera ku kwifatanya n’Abanyarwanda akavuga ko ari “ibihe bishishana” (tragic events).
amaze gusura Urwibutso rwa Kigali, na bwo yanyujije ubundi butumwa kuri Twitter aho yakoresheje ibishoboka byose akirinda kugaragazamo ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Byankoze ku mutima cyane no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo nunamire kandi nibuke abishwe mu minsi 100 y’ihohoterwa rya Jenoside ryakozwe mu 1994. Amerika yifatanyije n’abacitse ku icumu kandi ikomeje gushyigikira inkunga yacu yose ku Munyarwanda wese uharanira ubwiyunge, amahoro n’uburumbuke.”
Uwitwa Barbara Umuhoza, umwe mu baneze imyugo yakoresheje, yamusubije agira ati: “Kubera iki bibagora kuyivuga mu mazina yayo; Jenoside yakorewe Abatutsi?”
Uwitwa Mullefu na we yongeyeho ati: “Ibi mu byukuri biteye ishozi, kandi ndabaza: kuki wirirwa wandika “urugomo rwa Jenoside”, kandi ibyiza kurushaho atari ukuba warasuye Urwibutso. Ntabwo mwigeze muhinduka, twibuka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Amerika yarabajijwe ati: “Mwifuza ko hakorwa bikorwa bya Jenoside bingahe kugira ngo bibone kwitwa Jenoside?”
Uwitwa Kayumba Bertrand we yifashishije ubutumwa bwa Minisitiri Dr Biruta Vincent bwo mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yihanizaga abagorwa no kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu izina ryayo, agira ati: “Byaba byiza mutatwoherereje ubutumwa namba. Tuzakomeza kumera neza nk’uko bisanzwe.”
USA n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bihera mu 1994
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari bakuriwe na Perezida Bill Clinton, bahawe amabwiriza yo kutemeza ko mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside, ahubwo bakavuga ko “hari ibikorwa bya Jenoside byaba byarabaye”. Hari amakuru yemeza ko nubwo Guverinoma ya USA itashakaga kubyemeza mu ruhame, ariko igihe babaga bari kumwe bemezaga ko ari Jenoside yakorwaga.
Ikinyamakuru The Guardian, mu nkuru yacyo yasohotse taliki ya 31 Werurwe 2004, yagarutse ku bucukumbuzi bugaragaza uburyo ubuyobozi bwa Clinton bwari buzi ko mu Rwanda harimo gukorwa Jenoside ariko bugahitamo kubyirengagiza nk’uko byagaragaye mu nyandiko z’ibanga zari zishyizwe hanze ku nshuro ya mbere.
Classified papers show Clinton was aware of ‘final solution’ to eliminate Tutsis
Izo nyandiko zagaragazaga ko Perezida Clinton ubwe yari afite amakuru y’uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwari bufite umugambi wo gufata “umwanzuro wa nyuma wo gutsemba Abatutsi”, mbere y’uko utangira gushyirwa no mu bikorwa nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal.
Amakuru yagiye hanze agaragaza ko urwego rw’ubutasi CIA rwahaga ubuyobozi bw’Amerika raporo ya buri munsi ku wundi y’ibyaberaga mu Rwanda. Urugero ni urw’inyandiko bagejejweho ku ya 23 Mata, aho Ingabo za RPA Inkotanyi zari zikiri inyeshyamba icyo gihe zavuze ko zikomeza kurwana “mu guhagarika Jenoside, … ikomeje gukwira mu majyepfo y’igihugu.”