Rwanda: Amwe mu mafaranga y’umutungo wa Leta yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko amafaranga y’umutungo wa Leta yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka w’Igengo y’Imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2023, agera kuri miliyari 2.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, ubwo  yamurikiraga abagize Inteko Inshinga Amategeko, Imitwe Yombi, Raporo y’ibijyanye n’ubugenzuzi bwakozwe ku mikoreshereze y’imari n’umutungo  by’Igihugu mu mwaka wa 2022/2023.

Kamuhire yagaragaje ko mu mwaka wabanje wa 2021/2022, amafaranga yari yakoreshejwe binyuranyije n’amategeko yari miliyari 6, na miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu akaba ari miliyari 2 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni Raporo igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2022/23 ubugenzuzi bwerekanye ko  amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 6, na miliyoni zirenga 900 z’amafaranga y’u Rwanda yashyizwe mu masezerano y’imirimo itari ngombwa aza gukumirwa ataranyerezwa.

Kamuhire ati: “Byagaragaye mu nzego 12, zirimo Ikigo gishinzwe  amazi (WASAC), igishinzwe ingufu z’amashanyarazi (EUCL), Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ikigo gishinzwe Tekiniki (RTB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari mu ngabo, Umushinga wo muri Minisiteri y’Uburezi, n’Akarere ka Muhanga.

Icyakora Kamuhire yagaragaje ko ayo masezerano naramuka ahinduwe Leta izazigama ayo mafaranga yari yashyizwemo bitari ngombwa.

Ati: “Turagira inama inzego ko aya mafaranga yavanwa mu masezerano, n’aho ayishyuwe akagaruzwa.”

Kamuhire kandi yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko mu mafaranga yari yanyerejwe umwaka ushize angana na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, hamaze kugaruzwa agera kuri miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda andi akaba agikurikiranwa n’inzego bireba.

Inzego zose zagenzuwe ku gipimo cya 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe mu ngengo y’imari, angana na miliyari 4 981 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myanzuro yavuye mu bugenzuzi byagaragaye ko inzego 191 mu bitabo by’ibaruramari  zingana na 92% zabonye ntamakemwa, bivuye kuri 68% byariho mu mwaka wabanje wa 2021/22.

Inzego 11 zingana na 5% zabonye Byakwihanganirwa na ho inzego 6 zingana na 3% zibona Biragayitse.

Ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, inzego 142 zingana na 68% zabonye Ntamakemwa, bivuye kuri 61% mu mwaka wabanje wa 2021/22. Inzego 59 zingana na 29% zabonye Byakwihanganirwa, Inzego 5 zingana na 4% zabonye Biragayitswe.

Mu binyajye n’ihamye ryo gukoresha neza umutungo wa Leta inzego 162 zabonye Ntamakemwa bingana na 59% bivuye kuri 57% mu mwaka wabanje. Inzego 65 zingana na 32% zabonye byakwihanganirwa naho inzego 19 zingana na 9% zabonye biragayitse.

Inzego 43 zahawe byakwitonderwa, Umugenzu Mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko izi nzego ari izo kwitabwaho byihariye.

Ati: “Iki ni igika twerekana ko ari aho kwitabwaho byihariye nubwo ibitabo byibaruramari byaba ari ntamakemwa.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 25/04/2024
  • Hashize 6 months