Rwanda: Amakipe y’ibikomerezwa akomeje gukorwa mu mboni y’ijisho

  • admin
  • 24/09/2015
  • Hashize 9 years

Ruhago y’amakipe y’u Rwanda ikomeje kuba amayobera nyuma y’uko amakipe yarasanzwe azwiho kuba ibihangange mu kunyeganyeza inshundura none ubu akaba amaze gucibwa amazi n’amakipe yarasanzwe atinya guhuriza intoki mu mbehe.

Nyuma y’uko ikipe iherutse guhabwa isomo rya ruhago ndetse na Rayon sport ubusanzwe iza ku mwanya wa mbere mu kugira abafana gukubitwa bidasubirwa n’amakipe akunda gusuzugurwa mu gihe agaragaye ku rutonde rw’uko azahura n’aya makipe amenyereweho ko yubatse izina.

Kuba aya makipe ari gukubitwa n’ayitwa ay’utwana abafana bayo bari kubifata nk’agasuzuro gaturuka ku batoza ndetse no kwirara kw’abakinnyi.

Kalisa Jean Claude ni umufana wa APR FC avuga ko gutsindwa na Mukura 2 ku busa ari igisebo gikabije kandi giterwa n’abatoza. Ati” wambwira ute ukuntu ikipe itaturasha amafaranga yadutsinda koko? Njye mfite ububasha nabashyira hasi nkabakosoza umunyafu kuko ibi ni ukwirara gukabije kudukoza isoni”.

Kuri uyu mufana agereranya ikipe yabo nka kera habayeyo kuko ngo hari igihe yagize sigise n’umuntu yavuga ko afana APR akumva afite ishema, ariko ngo none ubu umuntu abivuga abebera.

Rushugunu Tresor aganira na Muhabura.rw nawe yavuze ko gukubitwa kwa Rayon na agakipe ka AS Kigali ari agauzuguro gakabije cyakora nawe icyaha agishyira kubayobozi b’ikipe yabo harimo n’umutoza. Uyu mufana wa Rayon agira ati” ibaze nawe ukuntu badutsindiye kukibuga cyacu i Muhanga! Ni agahoma mumunwa n’izina ry’Imana”

Aya makipe atungwa agatoki ko gushyira kwibere ubuswa ngo n’aho yinyaye mu isuzu atsinda yiyushye icyuya. Dore nk’aho APR iherutse gutsinda Entincelles FC biyigoye ubwo bakiniraga i Rubavu nabwo ikora mu izamu inshuro imwe gusa.

Uretse kuba aya makipe afite amafaranga n’abafana benshi, anafite n’abafana b’icyubahiro benshe byumwihariko APR FC ibaze nawe kugira avayobozi bakuru b’ingabo nyuma igatuma bataha bimyoza bitewe no gutsindwa.

Gutsindwa kw’aya makipe akunda gusohoka mu mikino ahagarariye u Rwanda bikwiye kwiganwaho ubushishozi kuko akwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo akomere bityo ajye azana intsinzi bityo u Rwanda rwambare umwambaro w’ishema.

N’ubwo umusaruro wa APR na Rayon wakendereye ngo noneho uw’ikipe y’igihugu ni agahoma munwa niba Minisiteri ifite sport mushingano ibibona ikubura icy’ikora cyangwa yaratereye agati mu ryinyo abafana bavuga ntawamenya ikibyihishe inyuma.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2015
  • Hashize 9 years