Rwanda-Amagare: Umunya Colombia ni we wegukanye agace katurutse i Kigali berekeza Rubavu [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years
Image

Restrepo Jonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni Giocattoli, ni we wegukanye agace katurutse i Kigali berekeza Rubavu, ahita anambara Maillot Jaune.Nsengimana Jean Bosco yaje kugerageza guhita asiga abandi ariko abarimo Mugisha Moise (Pro Touch), Jousseaume (TotalEnergies) na Muhoza Eric (Rwanda) baza guhita bamushyikira.

Uko abakinnyi bagendaga basatira ibice bya Nyirangarama, bakomezaga kugenda bashaka uko bava mu gikundi, aho mu Banyarwanda harimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco na Manizabayo Eric, bageze mu Karere ka Nyabihu, Ewart Jesse ukinira Bike Aid, yaje kubaca mu rihumye ahita agenda wenyine, atangira no kugenda ashyiramo ikinyuranyo.

Madrazo (Burgos) ndetse na Ewart (Bike Aid).

Nsengimana Jean Bosco yaje kugerageza guhita asiga abandi ariko abarimo Mugisha Moise (Pro Touch), Jousseaume (TotalEnergies) na Muhoza Eric (Rwanda) baza guhita bamushyikira.

Uko abakinnyi bagendaga basatira ibice bya Nyirangarama, bakomezaga kugenda bashaka uko bava mu gikundi, aho mu Banyarwanda harimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco na Manizabayo Eric, bageze mu Karere ka Nyabihu, Ewart Jesse ukinira Bike Aid, yaje kubaca mu rihumye ahita agenda wenyine, atangira no kugenda ashyiramo ikinyuranyo.

Bageze mu Bigogwe, umunya-Eritrea Natnael Tesfazion, yaje kuva mu gikundi aragenda ashyikira Ewart Jesse wa Bike Aid wari uri imbere, mu gihe inyuma yabo gato hari abakinnyi barindwi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/02/2022
  • Hashize 2 years