Rwanda: Ahantu 108 hasengerwa hashobora gushyira ubuzima mu kaga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imaze kubarura ahantu 108 hasengerwa, hashobora gushyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024, ubwo yasobanuraga impamvu y’icyemezo Leta yafashe muri iyi minsi yo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko gufunga insengero n’imisigiti bimwe na zbmwe bishingiye ku kuba hari ibitujuje ibisabwa ndetse ko abenshi bari babisobanuriwe mu buryo bwimbitse ariko abaziyobora babirengaho.

Yavuze ko kwemerwa gukora, buri rusengero rugomba kuba rufite ibyo byangombwa, bityo ukora atabifite abanyuranya n’amategeko n’amabwiriza kandi bishobora kubangamira ituze ry’abazisengeramo.

Ati: “Ni ibintu bisanzwe bisabwa ahantu hahurira ahantu hahurira abantu benshi. Niba tuvuga ngo inzu igomba kuba yubatse yuzuye, idashobora kwemera ko amajwi ayivamo adasakuriza abantu, igomba kuba ifite umurindankuba, mujya mubibona aho inkuba zikubita abantu.”

Yongeyeho ati: “Ubwiherero ni ngombwa, igomba kuba irekura umwuka ukinjira. Nta kintu kidasanzwe gisabwa, ntabwo ari uko abantu babuzwa gusenga ahubwo ni ukugira ngo umutekano ndetse n’ituze by’ahasengera bigende neza.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko abafungirwa ari uko baba barenze ku mabwiriza n’amategeko agenga insengero.

Ati: “Hari abantu usanga aho basengera nta rusengero ruhari, mujya mwumva  abasengera ku misozi, mu buvumo, abasengera mu bitare, mu mazi n’ahandi hateza impanuka rimwe na rimwe twabaruye ahantu harenze 108. Hameze  hatyo mu gihugu ndetse hashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

MINALOC ivuga ko mu nsengero zimaze gufungwa hari izisanzwe zidafite isuku, izidafite ubwiherero, amazi n’ibindi bikenerwa.

Minisitiri Musabyimana yashimangiye ko ubuyobozi bwa buri rusengero bugamba kugira ibyangombwa bisabwa bitangwa Leta bagakora byemewe n’amategeko.

Yavuze ko mu mwaka wa 2008 Leta yumvikanye n’abayobara amadini n’amatero ko bakwiye gushaka impamyabushobozi zemewe bityo ko n’aho Leta isanze abayobora amadini batabyujuje bahagarikwa bakajya kubishaka.

Abaturage barasabwa kureka gusengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga

Ati: “Byumvikanyweho hagati y’urwego rw’imiyoborere n’Ishyirahamwe ry’amadini n’amatero bahabwa igihe kiranarenga ubu ntabwo ari umwanya wo kubishaka. Aho dusanze batabifite tubasaba kuba bahagaritse iyo mirimo bagashaka ibyangombwa bisabwa”.

Minisitiri Musabyimana yavuze kugeza ubu Leta nta kibazo cy’imikoranire ifitanye n’amadini n’amatorero, ko ahari ikibazo bafungiwe basabwe gushaka ibyangombwa bisabwa bakabona kugaruka mu mirimo yabo.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatat,u ni bwo humvikanye inkuru y’insengero zikabakaba 200 muri 317 zibarizwa mu Karere ka Musanze zafunzwe nyuma yo gusangwa zitubahirije ibisabwa.

Musabyimyimana yamaze impungenge abibaza ko gufunga insengero zitujije ibyangombwa bizatuma abasengeragamo bakomeza kujya gusengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ahamya ko bidashoboka kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ariko anasaba abagerageza kujya gusengera aho hatemewe kubireka.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 348 zitujuje ibyangombwa bisabwa, zagaragaye mu bikorwa by’ubugenzuzi bumaze iminsi bukorwa.

Izo nsengero zafunzwe nyuma yo gusura izigera kuri 700 byagaragaye ko zitujuje ibisabwa n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo na ho bivugwa ko hafunzwe inzengero zirenga 580 zitujuje ibisabwa, icyo gikorwa kikaba gikomeje no mu bindi bice by’Igihugu. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/08/2024
  • Hashize 2 months