Rwanda :Abunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina basabye urukiko guha agaciro imitungo yangijwe n’inyeshyamba za FLN

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years
Image

Abunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina basabye urukiko rw’ubujurire ko rwaha agaciro gakwiye imitungo yangijwe n’ibitero by’inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN, kuko ngo ibyakozwe n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rutatanze ubutabera bwuzuye kuri iyi ngingo.

Imitungo iregerwa indishyi z’abakababaro n’abaturage batandukanye mu rukiko rw’ubujurire, ni iyangijwe n’ibitero by’inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN zagiye zigaba mu bice bitandukanye by’u Rwanda kandi mu bihe bitandukanye.

Abajuririye urukiko rw’ubujurire bakubiye mu byiciro bibiri, hari abaturage n’ibigo bitwara abagenzi bagera kuri 44 aba bakaba barajuririye muri uru rukiko nyuma y’uko bitishimiye ibyakozwe n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ngo kuko indishyi z’akababaro bahawe zitajyane n’imitungo yabo yangijwe n’izi nyeshyamba.

Ikindi cyiciro, ni icy’abagera kuri 52 baregera indishyi ku mitungo yabo yangijwe n’inyeshyamba za FLN. 

Aba babwiye urukiko ko urukiko rukuru rwateye utwasi ibirego byabo ntihagira n’urumiya bahabwa n’indishyi ngo kuko basabwaga ibimenyesto ariko bamwe muri bo bakabibura. 

Kuba bamwe bagaragaza ibimenyesto ku mibiri yabo batewe na FLN, abandi bakagaragaza imitungo yabo yangijwe ariko ngo bigateshwa agaciro n’urukiko, abunganira mu mategeko aba baregera indishyi babihereyeho babwira urukiko ko bibabaje kwaka ibimenyetso aba baturage mu gihe ibyinshi binagaragarira amaso.

Abaregwa babwiye urukiko ko bemera kwishyura imitungo yangijwe ariko basaba ko bafatanya n’abandi bahoze muri uyu mutwe bajyanwe i Mutobo kuko nabo hari abagize uruhare rutaziguye muri ibi bitero. 

Ibi babivuze bashingiye ku kuba amafaranga basabwa kwishyura imitungo yangiritse ari menshi ku buryo batazayabona.

Aba baregwa kandi basabye urukiko rw’ubujurire gutesha agaciro abaregera indishyi bataratanze amagarama y’imanza zabo nk’uko urukiko rwabigaragaje, ngo kuko bibabye byaba binyuranye n’amategeko. 

Abunganira abaregwa mu mategeko basabye urukiko rw’ubujurire gusuzuma neza kuko aba baregwa mu kwishyura indishyi, ibyaha bashinjwa atari bimwe. 

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/02/2022
  • Hashize 3 years