Rwanda: Abapolisi bari mu masomo basuye Igicumbi cy’intwari

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza itsinda ry’aba Ofisiye bato b’abapolisi, abacunga gereza, abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha bari mu masomo y’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu karere ka Musanze basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 banasura Igicumbi cy’intwari.

Aba banyeshuri ni 45 harimo n’abapolisi Babiri baturutse mu gihugu cya Malawi, muri uru ruzinduko bari bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Antoine Munyampundu.

Ni uruzinduko batangiye mu gitondo barutangirira ku Ngoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  ku Kimihurura ku  nteko ishinga amategeko. Bakiriwe na Nsengiyumva Faustin, umukozi ushinzwe kwakira abashyitsi kuri iyi ngoro.

Nsengiyumva yatangiye abasobanurira muri make amavu n’amavuko ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na leta yayoboraga  u Rwanda mbere ya 1994. Yanabasobanuriye uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA, urugamba rwo kuyigarika rukaba rwaratangiriye ahubatse ubu ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura.

Yifashishije inyandiko, amashusho n’amafoto  biri muri iyi ngoro,  Nsengiyumva yeretse ba ofisiye uko urugamba rwagenze kuva tariki ya 7 Mata 1994 kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo ingabo zari iza RPA zahagarikaga Jenoside zimaze gutsinda ingabo zari iza Leta yari ku butegetsi icyo gihe (FAR) ndetse n’interahamwe.

Nyuma y’uru rugendoshuri abanyeshuri bagaragaje ko hari byinshi bungutse cyane cyane ibijyanye n’uruhare rw’ubuyobozi mu mibereho y’Igihugu.

Inspector of Police (IP) Heldio Ndayisabye yagaragaje ko muri uru ruzinduko ahigiye ibintu bitandukanye kandi bizamufasha mu buzima bwe nk’umunyarwanda kandi  ari n’umupolisi.

Yagize ati” Hano mpigiye uburyo ubuyobozi ari ikintu gikomeye mu buzima bw’Igihugu, twabonye uko abayobozi ba RPF n’ingabo za RPA bafashe icyemezo cyatumye babasha guhagarika Jenoside yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994 bagatsinda ubuyobozi bwariho bwari bufite byose. Ubasha kumva inkomoko y’ibyo tubona uyu munsi, hari uwabona iki gihugu uko kimeze uyu munsi ntamenye ko bitasabye imbaraga nyinshi, ariko kuza gusura iyi ngoro byatweretse imbaraga byasabye binatwereka icyo dusabwa kugira ngo dukomeze gusigasira ibyagezweho.”

Sub-Inspector of Police, Mercy Sungani Chimata, umwe mu bapolisi babiri baje kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubundi yajyaga yumva mu itangazamakuru bavuga ko yari intambara y’amoko. Gusa kuba yagize amahirwe yo kwigerara mu Rwanda akanasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi yasobanukiwe amenya ukuri.

Yagize ati: “Najyaga nsoma mu binyamakuru nkumva bavuga ko yari intambara y’amoko ariko nkurikije uko nabisobanuriwe uyu munsi n’amashusho n’amafoto nabonye nasobanukiwe ko atari intambara y’amoko ahubwo cyari ikibazo cy’abantu bafashe ubutegetsi batitaye ku neza y’Igihugu n’abanyagihugu. Njyewe nk’umupolisi ninsubira iwacu muri Malawi nzajyana ubutumwa buvuga ko abanyafurika turi umwe, abanya Malawi turi umwe, twirinde kugendera ku moko dore ko iwacu ho haba amoko agera muri 21 kandi tunavuga indimi zitandukanye. Ariko tugomba kumva ko turi umwe kandi tugaharanira iterambere.

Sub-Inspector of Police Mercy Sungani Chimata yasoje agaya abari abayobozi b’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuba batarabashije gushyira mu gaciro bigatuma abatutsi barenga Miliyoni babura ubuzima bazira ubusa. Asaba abayobozi b’ibihugu byo ku mugabane wa Africa kubikuramo isomo ntibizagire ahandi biba.

Nyuma yo gusura iyi  Ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, aba banyeshuri basuye Igicumbi cy’intwari i Remera mu Karere ka Gasabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years