Rwanda: Abantu 39 barafunzwe abandi baracyashakishwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Abantu 39 barafunzwe mu gihe abandi 6 bagishakishwa bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bagaragaje mu cyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rugishakisha abo batandatu batorotse kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

RIB ishimangira ko muri iki cyumweru cy’icyunamo, amadosiye yakiriye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ari 51 ndetse n’indi imwe y’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.

Bamwe mu bavuganye na RBA bagaragaje uburyo bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abakurikiranywehp ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kayirangwa Charles utuye mu Kagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yaratwikiwe inzu n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Yavuze ko inzu ye yasutsweho lisansi mu ijoro ryo ku itariki ya 12 rishyira kuri 13 Mata 2024.

Nzamukosha Seraphine warokokeye Jenoside mu Kagari ka Nteko muri uyu Murenge wa Mugina, abataramenyekana bamuranduriye imyumbati y’imishore n’ibiti bisaga 80.

Aba bombi bavuga ko ibi bikorwa bakorewe biteye agahinda nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bisubiza inyuma ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa.

Amadosiye arimo abantu batamenyekanye ni umuni, abantu bose baketswe ni 53, abafunzwe ni 39 mu gihe abandi batandatu bagishakishwa.

Mu mwaka ushize wa 2023, mu cyumweru cy’icyunamo RIB ivuga ko yakiriye dosiye 56 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’abantu 62 baketsweho ibi byaha.

Umukozi mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Ntirenganya Jean Claude avuga ko ari ngombwa gukomeza kongera imbaraga mu guhangana n’ibi byaha.

Kugeza ubu Akarere ka Gasabo, Kayonza na Nyagatare ni two tuza imbere mu kugira imibare iri hejuru y’abakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ibi bituma Intara y’u Burasirazuba iza ku mwanya wa mbere nigakurikirwa n’iy’Amajyepfo mu gihe iy’Amajyaruguru iza inyuma.

Mu bakekwa bagera kuri 53, abagabo bihariye ijanisha rya 79,2 % naho abagore ni 20,8%, hagendewe ku myaka y’abaketsweho ibi byaha, urubyiruko ruza ku mwanya wa kabiri kuko rwihariye 24.5%.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/04/2024
  • Hashize 2 weeks