Rwanda: Abakurikiranyweho Icyaha cy’ iterabwoba babuze mu rukiko
Kuri uyu wa Kane, mu Rukiko rukuru urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu majyepfo, hakomeje urubanza rw’abantu batanu bakurikiranweho ibyaha birimo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini.
Bitewe n’ibibazo by’ihuzanzira (network) byakomye mu nkokora iburanisha riheruka, urukiko rwari rwasabye abaregwa ko bazaza kuburanira mu cyumba cy’iburanisha ku cyicaro cy’urukiko mu rwego rwo kwirinda ko ibyo bibazo byakongera. Gusa nanbwo ababurana ntibagaragaye mu rukiko n’ubwo abunganizi babo bari bahari.
Urukiko rwabajije abunganira abaregwa impamvu abo bunganira batagaragaye mu rukiko, basubiza ko nabo impamvu batayizi ko byabazwa ubushinjacyaha n’ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere bafungiyemo ngo kuko na bo baje biteguye kuburana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko na bo batazi ikibazo cyabaye ku buyobozi bwa gereza kuko bari babisabye kandi na bo bakaba bari baje biteguye kuburana.
Urukiko rumaze kumva ibivugwa n’impande zombi rwavuze ko hagendewe ku kuba ubuyobozi bwa gereza butagaragaje impamvu yatumye ababurana batabinetse kandi n’abunganira abaregwa bakaba batakunganira abo batari kumwe rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 30/11/2021. Nabwo ababurana bakazanwa kuburanira ku cyicaro cy’urukiko imbona nkubone.