Rwanda: Abagenzi barinubira ko imodoka zijya mu ntara zabuze
Abagenzi batega imodoka muri za gare berekeza hirya no hino mu gihugu bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imodoka ngo n’ubonye uko atega ibiciro bikaba byikubye incuro ebyiri.
Muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo imirongo y’abagenzi yari miremire mu masaha ya mbere ya saa sita zo kuri iki Cyumweru, kandi imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zari zamaze kurangira.
Abakomisiyoneri nibo bari kugenda bahamagara abagenzi ngo bagende mu modoka zihuse.
Aba bagenzi bavuga ko bahangayikishijwe n’itumbagira ry’ibiciro bagenderagaho kandi n’imodoka ntiziboneke.
Bamwe muri aba bakomisiyoneri bavuga ko bene imodoka aribo bari kubatuma abagenzi kuri aya mafaranga yikubye kabiri nabo bakongeraho igiciro cyabo.
Ku ruhande rw’aba batwara abagenzi ntibashatse kugira icyo batangaza ku ibura ry’izi modoka mu masaha ya mu gitondo ndetse n’impamvu bongereye igiciro.
Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA rwatangaje ko rutazihanganira uwo ari we wese uzamura igiciro maze ku butumwa bugufi rwashyize kuri twitter rugira ruti”Urugendo Nyabugogo-Muhanga ni 1,030Frw. Abakozi bacu bashinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bari gukurikirana iki kibazo. Nta wemerewe abagenzi, ufashwe akora aya makosa arayahanirwa.”
Mu minsi ishize abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’imibereho y’abaturage bari batumiye abayobozi ba RURA kugira ngo baganire ku mikorere itanoze mu gutwara abantu n’ibintu.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’uru rwego Emile Patrick BAGANIZI avuga ko hari ibyo barigukosora muri izi serivisi.
Iki kibazo cy’ibura ry’imodoka zijya cyangwa zijya mu ntara n’itumbagira ry’ibiciro by’ingendo ku bagenzi cyaje nyuma y’uko RURA imenyesheje Abaturarwanda
bose ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye ku wa 4 Kanama ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli