Rwamagana:Bategereje igihe kingana n’umwaka batarabona amafaranga yabo bakoreye ku musigiti mu myaka 4 ishize

  • admin
  • 23/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bakoze imirimo inyuranye igizwe no gukora amasuku,kurara izamu ndetse n’ibindi ku musigiti wa Gishali mu karere ka Rwamagana bavuga ko bamaze umwaka urenga batazi irengero ry’amafaranga bakoreye angana n’ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kibazo bakigejeje k’ubuyobozi bukuru bw’idini ya islam mu Rwanda ariko bikaba byarabaye iby’ubusa none ubu bakaba bitabaza inzego bwite za Leta ngo zibe arizo zabafasha kuba bacyemurirwa ikibazo.

Abaturage baganiriye na Muhabura.rw bavuga ko bahakoze igihe kirekire badahembwa nyuma babaza umuyobozi w’umusigiti ababwira ko bategereza abatera nkunga barambiwe nibwo banakigejeje kwa Mufuti hashize amezi 6 nta n’ishweshwe.

Umwe yagize ati“Twarakoze tugera mu gihe kingana n’imyaka ine.Nyuma y’aho nibwo twaje kubura amafaranga yacu tubaza imamu aratubwira ngo nitube dutegereje umuterankunga”.

Twarategereje tumaze igihe kingana n’umwaka tutarabona ayo mafaranga.Kugeza n’iyi saha tuvuye kwa mufuti hashize amezi atandatu tutari twabona igisubizo cy’amafaranga yacu”.

Bakomeza bavuga ko byabateje ubucyene n’inzara ku buryo babuze n’ibyo barya ndetse n’imyambaro kuko muri ayo mafaranga bishyuza ariho bari babiteze.

Shirinshuti Sadiki umuyobozi w’idini ya Islam mu karere ka Rwamagana yavuze ko ari mushya muri iyo mirimo, ariko ngo agiye gukora uko ashoboye yishyurize abo bakozi.

Yagize ati”Twebwe mu rwego rw’akarere abakozi benshi cyane bakora ku misigiti akenshi baba ari abakoranabushake.Ibyo bahabwa buri kwezi igihe babyemerewe kaba ari agahimbaza musyi”.

Yakomeje agira ati”Kuba muri ako kazi ku bukoranabushake batarahawe agahimbaza musyi,natwe muri twebwe biduteye ikibazo.Kuko idini yacu ituziririza ko umuntu icyo yagenewe ari ntavogerwa ntawakamwambura”.

Gusa usibye ko we ayo mafaranga atayita umwenda ngo kuko akenshi abakora iyo mirimo ku itorero,ngo baba ari abakorera bushake;aho bahabwa icyo we yise isukari.None ngo niba barabyemerewe bagomba kubihabwa nkuko amategeko y’idini abitegeka.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza yabaturage Madamu UMUTINI Jeanne,yatangarije Muhabura.rw ko icyo kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana,anasaba abayoboke b’amadini n’amatorero kutihererana ibibazo nk’ ibyo.

Ati”Aho tukimenyeye twashatse amakuru dusanga koko gihari abantu bamaze iminsi badahembwa cyangwa amezi atari macye.Ubwo rero turaza gukurikirana turebe uburyo twabishyuriza”.

Gusa uyu muyobozi nawe yemeza ko bamutangarije ko mbere bagitangira gukora bahabwaga agasukari ngo ariko ntibamenya uko ako gasukari kanganaga.Bityo ngo bagiye gufatanya barebe uko bacyemura icyo kibazo.

UMUTONI yasabye abaturage kuzajya babibwira ubuyobozi hakiri kare bigakurikiranwa bitarinze guteza impagarara.

Abo baturage bakaba barakoraga amasuku abandi bacunga umutekano w’umusigiti undi nawe akaba yarakanguriraga abasiramu kujya gusali bityo bose hamwe bakaba bishyuza asaga ibihumbi 500.000 by’amafaranga y’u Rwanda.



Kuri uyu ngo amafaranga yakoreye yumvaga azayifashisha najya kubyarira kwa muganaga birangira ayabuze

Yanditswe na Nzabandora Theogene/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/11/2018
  • Hashize 5 years