Rwamagana: Nyirishema Michel arakekwaho gushaka gutera icyuma umwe mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca

  • admin
  • 21/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyirishema Michel, wo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, yashatse gutera icyuma umwe mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, nyuma y’amezi ane afunguwe arangije igihano cy’imyaka 19 yakatiwe ahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo avuga ko atemera uko urukiko rwaciye urubanza, akemeza ko umusaza Mbayiha Mathias uri mu kigero cy’imyaka 80 wari mu nyangamugayo za gacaca yamurenganyije.

Abaturage bo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, bavuga ko Nyirishema n’ubundi yahoraga yivovota ngo mu muryango wa Mbayiha ari abagome.

Umukobwa ukora muri farumasi ya muzehe Mbayiha mu yavuze ko Nyirishema yaje yigize umurwayi kugira ngo abone uko amwica.

Ati “Umuntu yaraje abwira muzehe ko afite ikibazo kandi ko ashaka ko yamurebera akamuvura, binjira mu cyumba bahageze umugabo akuramo ipantaro amwereka igitsina cye ariko yari yagisizeho umuti w’amenyo(colgate) undi agirango ni indwara arwaye naho yashakaga kumwica yahise akuramo inkota ayereka wa musaza aramubwira ngo uko byagenda kose aramwica muzehe yaratabaje ndinjira nsanga icyuma aragifite turakirwanira kintema intoki ebyiri.

Akomeza avuga ko abaturanyi bahise bahurura bagatabaza uwo musaza bibagoye cyane. Umwe mu banyonzi batabaye witwa Kayinamura avuga ko bamaze kumucogoza bamushyikirije polisi.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, avuga ko Nyirishema Michel we avuga ko atashakaga kumwica ahubwo ngo yashakaga kumubwira ko yamurenganyije dore ko yanamwerekaga impapuro yafungiweho n’izamufunguye.

Yakomeje asaba abaturage kudakuka umutima ngo bumve ko byacitse kuko umutekano wabo urinzwe ashima abaturage badahwema gutabarana kuko bafashe iya mbere gutabara no kubuza uyu mugabo icyo yashakaga gukora.

Uyu mugabo akurikiranyweho cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi; ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/10/2016
  • Hashize 8 years