Rwamagana: Ishuli H.V.P Gatagara rivuga ko ryirengagijwe na leta.
- 19/10/2015
- Hashize 9 years
Iri shuri ryisumbuye riherereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba rikaba ryakira aba nyeshuli bafite ubumuga butandukanye by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona, ubwo ikinyamakuru www.muhabura.rw cyasuraga iki kigo bamwe muba nyeshuli babahungu n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona , bavuzeko bafite ikibazo cy’ibikoresho badafite, muribyo bikoresho abo banyeshuli bagarutse kuba nta mudasobwa bafite nk’uko hari gahunda y’uburezi yuko buri munyeshuli agomba kuba afite mudasobwa,
Bamwe mu banyeshuli babarizwa muri iri shuli:Photo by Mkubwa Bagabo John
Ikindi nuko bagarutse ku kibazo cy’uko iyo barangije ikiciro rusange, usanga umunyeshuli wasabye kwiga mu ishami rya siyansi, iyo ageze igatagara asabwa guhindurirwa irindi shami kuberako icyo kigo kidafite iryo shami kubera impanvu z’ibikoresho bada fite, bityo ugasanga abo banyeshuri bibagiraho ingaruka kuko baba bagiye kwiga ibyo batahisemo bikabaviramo gutsindwa, kurizi mbogamizi zi garagazwa n’abo banyeshuli kijyanye nokubura kw’ibikoresho, aha ninaho umwalimu wabo JOWELI Rushyayigy ushinzwe amasomo y’umwihariko kuricyokigo, yavuzeko inama nkuru ishyinzwe gutegura ibizamini bya reta bazajya bazirikana kukizamini kimibare kuko ubusanzwe iyo bategura ibizamini cyane nkikimibare usanga bashiramo amashusho bigatuma abanyeshuli basimbuka icyo kibazo, bityo agasaba ko ubutaha bazajya bategura icyo kizamini bazirikana ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Umuyobozi w’ikigo V.H.P Gatagara frere Mubare Geregward nawe yemeza ko ikigo abereye umuyobozi gifite ikibazo kibikoresho bike, cyane cyane ikibazo cya mudasobwa kuko usanga umunyeshuli atabona aho abika dosieur ze ikindi kibazo ni ikijyanye n’impapuro za bugenewe z’abafite ubumuga bwo kutabona kuko ubusanzwe izompapuro abanyeshuli bakoresha arinke kandi basabwa gukoresha nyinshi mugihe usanga ikigo impapuro gifite ziba zidahagije
Umuyobozi w’Ikigo bwana Mugabe Geregward
Kuri ibi bibazo byose byaba ibyagaragajwe n’abanyeshuli ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo twashatse kumenya icyo inama nkuru y’abafite ubumuga NCPD. ivuga kuribi bibazo bijyanye n’ibura ry’ibikoresho kuricyo kigo tubaza umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’abafite ubumuga bwana NDAYISABA Emmanuel Atubwirako umwihariko bafite n’ubusanzwe n’ugukora ubuvugizi ariko ahanini nubundi bikaba biri murigahunda ya ministeur y’uburezi kuko n’ubusanzwe ariyo ifite munshingano zabo gufasha abanyeshuli bose muri rusange, ikindi n’uko n’ibikoresho bafite birimo amamashine aribo babitanze. ikindi n’uko harumushinga w’itegeko washyikrijwe inteko ishinga mategekoko igisigaye akaba aruko usigaje kujya mwigazeti yareta, uyu mushinga ukaba urebana n’abafite ubumuga murirusange kubyerekeye inyigire cyangwa se uburezi.
Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw