Rwamagana hatashywe ikibuga gishya cya Basketball

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Mu gihe ibikorwa by’iserukiramuco rya Giants of Africa birimbanyije hano mu Rwanda, ndetse hanizihizwa imyaka 20 umuryango wa Giants of Africa umaze ushizwe, kuri iki cyumweru mu mudugudu wa ‘Agahozo Shalom Youth Village’ mu Murenge wa Rubona, mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, hatashywe ibibuga 2 by’umukino wa Basketball.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ndetse anatangiza ibikorwa by’iserukiramuco, rya Giants of Africa ku wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023, Masai Ujiri, umwe mu bashinze umuryango Giants of Africa akaba ari na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), yatangaje ko binyuze muri uwo muryango, agiye kubaka ibibuga bya Basketball mu turere dutanu tw’u Rwanda, ndetse bibiri muri byo bikaba byaruzuye ku buryo bizatahwa muri iki cyumweru.

 

Ku ikubitiro hakaba hatashywe ibibuga 2 biri muri Agahozo Shalom Youth Village, aho intego ari ugufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano zarwo muri Basketball, yemeza ko ariyo mpamvu bashyize imbaraga mu kubaka ibibuga hirya no hino mu Rwanda, ndetse no muri Afurika muri rusange.

Muri 2021, umuryango Giants of Africa watangaje ko ku ikubitiro muri gahunda zawo, ugomba kuba wubatse nibura ibibuga 100 bya basketball muri Afurika, ibi bikazabafasha gukomeza guha amahirwe no gukuza impano z’urubyiruko rw’Afurika, binyuze mu mikino bityo bikazabafasha guteza imbere umugabane w’Afurika.

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko kugira ngo habeho kuzamura impano z’abakinnyi hirya no hino, ari byiza ko haba n’aho bagomba kwitoreza.

Ati “Ni iby’agaciro kuba u Rwanda ruzubakwamo ibibuga bisaga 8 mu bibuga hafi 100 bigomba kubwa muri Afurika na Giants of Africa. Niba turimo kuzamura impano z’abakiri bato, ni na byiza ko tugira aho bakinira kandi hagezweho, bityo n’abatoza babo bakabatoreza ku bibuga bigezweho kandi byujuje ubuziranenge”.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko kuzamura impano bijyana no kubona aho zitoreza heza
Minisitiri Munyangaju yavuze ko kuzamura impano bijyana no kubona aho zitoreza heza

Ati “Kuba rero bubatse ibibuga hano muri Agahozo Shalom ni hamwe mu bubiga 8 bihari, ahandi ni Kimisagara naho hakunda guhurira urubyiruko rwinshi, gusa ho by’akarusho harimo n’ikibuga cya Handball. Kuri rero twe ni byiza ndetse bijyanye na gahunda Igihugu gifite, bizadufasha kuzamura impano mu mikino itandukanye mu bakinnyi bakiri bato”.

Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa
Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months