Rwamagana: Hafashwe ibiro 300 by’urumogi, bane bafungiwe ubufatanyacyaha

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana ifunze abagabo bane bacyekwaho ubufatanyacyaha mu itundwa ry’urumogi rungana n’ibiro 300 ruri mu mifuka icumi rwafatiwe mu karere ka Rwamagana ku wa 28 Werurwe uyu mwaka ruvanywe mu murenge wa Mutenderi, muri Ngoma.

Abafunzwe ni Nshimiyimana Eric, Habimana Laurent, Nsenguyunva Tharcisse na Nshimiyimana Karim.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko rwafatiwe mu kagari ka Sovu, mu murenge wa Kigabiro mu nzu y’uwitwa Africa Abdoulkarim ugishakishwa biturutse ku guhanahana amakuru ku gihe no gufatanya hagati ya Polisi mu karere ka Ngoma n’ikorera muri Rwamagana.

Yavuze ko aba bane bacyekwaho kuba ari bo bapakiye urwo rumogi mu modoka yaruvanye muri Ngoma iruzana aho rwafatiwe; kandi ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro; ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yagiriye inama abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikoresha ndetse n’ababicuruza kubireka abibutsa ko ingaruka zabyo zigera ku bagize umuryango we agira ati,”Iyo ufunzwe ari we witaga ku muryango we; urumva ko ifungwa rye rigira ingaruka ku bawugize no ku iterambere ryawo muri rusange. Abantu bakwiriye gucuruza no kunywa ibyemewe n’amatego.

Yavuze ko gukora, guhindura, kwinjiza, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yashimye abatanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa; kandi asaba abatuye Intara y’i Burasirazuba kwirinda ibyaha byose aho biva bikagera.

Na none ku wa 28 na 29 Werurwe uyu mwaka mu karere ka Rulindo habaye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byahafatiwe mu mezi atatu ashize

Ku itariki ibanza hangijwe amacupa 9600 ya African Gin, amasashe 2400 ya Blue Sky, amasashe 2400 ya Kitoko Warage, bule 51 z’urumogi na litiro 30 za Kanyanga. Iki gikorwa cyabereye mu ishuri rya Inyange Girls Secondary School riri mu murenge wa Rusiga.

Ku munsi ukurikira hangijwe amasashe 2400 ya Blue Sky, amasashe 2400 ya Kick Warage, amasashe 2400 ya Kitoko Warage, amacupa 1302 ya African Gin, bule 62 z’urumogi na litiro 23 za Kanyanga. Ibi byo byabereye mu ishuri ryisumbuye rya Gasiza riri mu murenge wa Bushoki.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yabwiye abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gasiza bagera kuri 600 ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo babwira abato n’abakuru ububi bwabyo; ubu butumwa akaba ari bwo bwahawe abiga mu Inyange Girls Secondary School.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 7 years