Rwamagana: Agoronome w’umurenge yariye indimi ubwo yishyuzwaga amafaranga y’abaturage yariye

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bo mu murenge wa Nzige bahangayikishijwe bikomeye n’amafaranga bakwa na Goronome w’umurenge ababwira ko ari amafaranga y’ubukode bw’igishanga giherereye muri uyu murenge abaturage bahiramo ubwatsi bw’amatungo yabo ariko ikibabaje ni uko uyu muyobozi n’amafaranga yahawe yayiririye ntabahe inyemeza bwishyu.

Ni mu gihe uyu muyobozi abaka aya mafaranga kandi iki gishanga kidakoreshwa ariko akaba yari yarababeshye ko ayo mafaranga batanga azatangwamo imisoro.Ibi byamenyekanye ubwo aba baturage bakaga inyemeza bwishyu y’amafaranga bishyuye bakabona iyanditseho amafaranga atangana n’ayo batanze.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Muhabura.rw bavuga ko bidashoboka ukuntu umuntu yatanga ibihumbi 100 hanyuma agahabwa inyemeza bwishyu y’ibihumbi 70 maze ngo abyihanganire.

Umwe mu itsinda yagize ati”Oya nibaduhe amafaranga yacu.Kuko ntakuntu umuntu bamuha borudero [inyemeza bwishyu] y’ibihumbi mirongo irindwi [70.000 frw] kandi yaratanze ibihumbi ijana birenga ngo nurangiza witahire!”

Yongeraho ati”Ntabwo yagezeyo yose kandi ntiyaje ngo anadusobanurire ati bimeze gutya,none yumvise byakomeye ati ndayabasubiza”.

Ngo icyo bashaka ni ukubasubiza amafaranga yabo ngo kuko igifunzo ari ik’Imana cyangwa bakabaha ibitansi biriho umubare nyawo w’amafaranga batanze.

Yakomeje agira ati”Igifunzo ko ari ik’Imana ko twakihasanze, cyangwa reka tugisorere tubone n’ibyo bitansi by’ijana na mirongo itanu twatanze kuko nabyo ntakibazo tubibonye.Ikibazo ni uko tuyatanga tukabona igitansi kiriho ayo mafaranga ari igice.None se ubwo urumva atari ubusambo ayo mafaranga baba batayariye?”

Habimana Elie,Agronome w’umurenge wa Nzige abaturage bashinza ko ariwe watanze itegeko ryo gukodesha iki gishanga ndetse akanashyiraho uwukwiriye gukusanya ayo mafaranga akayamushyikiriza, ariko we ahakana ko nta mafaranga yigeze afata mu ntoki ze ahubwo abaturage bamubeshyera.

Ati”Ibyo ni ibihimbano.Njye ntabwo nemerewe gukora ku mafaranga.Inama y’imisoro yemeje iking’iki ,ngo mufate gahunda hepfo aho iwanyu,kuburyo mukusanya amafaraga umukozi wa Ngali ayafate ayashyikirize aho akwiye kugera,ibyo rero byagaragazwa”.

Akomeza atunga agatoki abakozi ba Ngali bahawe ayo mafaranga ko bishoboka ko batayagejeje aho yagombaga kugera ariko ngo abatarayagejejeyo bazakurikiranwa.

Ati”Ubutumwa abaturage bamuhaye abagomba kubusohoza uko buteye bwose.Ubwo abatarayagejeje aho yagomba kugera bakurikiranwa.Hanyuma itsinda ry’abaturage bakusanyije ayo mafaranga bagasobanurirwa neza aho amafaranga yabo aherereye kuko ibyo byaba ari ukunyereza”.

Goronome yatamajwe n’uwo yashinze gukusanya amafaranga [Kuri Telefone]


Agoronome Habimana ashinjwa n’abaturage kubarira amafaranga yatamajwe n’uwo yahaye akazi

N’ubwo Agoronome Habimana ahakana ibyo ashijwa n’abaturage,uwushinzwe gukusanya ayo mafaranga Mugarura Anastasie wo mu kagari ka Kigarama umudugudu wa Karukannyi yamuhamagaye amashika gutwi amubwira ko ibintu byakaze agomba kuzana amafaranga yasigaye akayagabanya abaturage.

Kuri telefone Mugarura yagize ati”…..Ko ikibazo cya ba bantu wari wantumyemo cyanze,bakaba bashaka amafaranga yabo ko bayasubizwa,wayansunikiye kuri telefone nkareba ko umuntu yabicyemura? “

[Agoronome ] ati ”Ntabwo ndi hanze nageze mu biro bisanzwe nta kuntu nagera kuri banki cyeretse wenda nk’ejo.”

Mugarura kuri tefone ati”….None se ayo mafaranga uyohereje, buriya wenda ni mugoroba nabonana n’abanyamuryango nkayabasubiza?

N’umujinya mwinshi [Agoronome] ati ”….Ndi kukubwira ngo ndi mu kazi bisanzwe nta mafaranga nagendanye!”

N’ubwoba bwinshi Mugarura ati ”….Kandi urabizi nanjye nguhereza ntabwo nari nzi ko bizagenda kuriya! Ariya mafaranga nakomezaga ku kubwira ngo wagaruye ayo mafaranga warangiza ukabyanga, none rwose byakomeye!”.

Ku ruhande rw’akarere ka Rwamagana,Umuyobozi wako Mbonyumuvunyi Radjabu yavuze ko iki kibazo aribwo bakikimenya ariko bagiye kugikurikirana bityo abaturage bagasubizwa amafaranga yabo.

Ati”Ibyo rero ntabwo nari mbizi ubwo ndaje nkurikirane ndebe impamvu zayo[amafaranga] tunakurikirana niba icyaha kiri kuri nde[….] nawe agikurikiranweho nk’uko abandi bakurikiranwa”.

Iki gishanga giherereye mu murenge wa Nzige,ubundi abaturage bakihiragamo nta mafaranga baciwe na macye.Ariko kuri ubu umuturage akaba yari amaze gutanga amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda [5000FRW].Ingo zari zimaze gutanga ayo mafaranga ziragera kuri 50 aho hari hamaze gukusanywa amafaranga anga na n’ibihumbi 150 by’amanyarwanda,mu gihe inyemeza bwishyu bashyikirijwe iriho amafaranga ibihumbi 70 gusa naho ibindi 80 bikaba byaraburiwe irengero.


Iki nicyo gifunzo abaturage bavuga ko bahiriramo amatungo yabo
Abaturage bavuga ko n’ubwo bakodeshwa igifunzo cyaremwe n’Imana ntacyo bibatwaye icyo basaba ari uguhabwa borudero iriho amafaranga yabo yuzuye

Nzabandora Theogene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years