Rwamagana: Abasore 2 bakekwaho kwica se bamuteye icyuma mu ijosi kugeza apfuye.

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’Igihugu mu Karere ka Rwamagana irimo irashakisha mu buryo bukomeye abasore babiri bakekwaho kwica se bamukubise imihini bakamutera n’icyuma mu ijosi kugeza apfuye.

Uwishwe ni uwitwa Munyazikwiye Faustin w’imyaka 48, wari utuye mu Murenge wa Nyakariro Akagari ka Munini mu Karere ka Rwamagana. Ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa munani z’ijiro zishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Mutarama 2016.

IP Kayigi avuga ko uyu musaza yari afite abana bane n’umugore, bakaba bari batuye i Masaka mu Mujyi wa Kigali, nyuma baza kwimukira muri aka karere. IP Kayigi aragira ati “Uyu musaza biragaragara ko yatewe icyuma mu ijosi ndetse akubitwa umuhini, kuko twasanze ukuboko kwavunitse, aba bahungu be babiri birakekwa ko ari bo bamwishe kuko bahise bahunga, nyina wabo twamutaye muri yombi kuko bitumvikana uburyo umuntu apfa bari kumwe, we akavuga ko atabigizemo uruhare.”

Polisi y’igihugu iravuga ko uyu mugore na we ngo arimo kwemera ko aba bahungu be bashobora kuba ari bo bamwishe, gusa akavuga ko yabyutse agasanga umugabo we yamaze gupfa. Amakuru atangwa na Polisi aravuga ko aba bahungu ba Munyazikwiye ngo bari barigize ibirara, banywa ibiyobyabwenge. Kugeza ubu umugore wa Munyazikwiye yamaze gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha. Ubwicanyi bumaze gufata intera muri aka karere Mu minsi itageze ku munani gusa uyu mwaka utangiye, Polisi muri iyi ntara haravugwa ko abantu bane bamaze kwicwa.

IP Kayigi avuga ko tariki ya mbere Mutarama 2016, umwana yishe nyina amukubise igiti, amuziza ko ngo yajyaga (Nyina) amubwira ko atazakomeza kwihanganira kuriha ibyo yibye. Uyu musore ngo yahisemo gusohokana nyina ku munsi mukuru wa Bonane, amujyana kumusengerera. Uwo munsi aza no kumwica amukubise igiti.

Kuri uwo munsi nabwo, umugabo yishe umugore we, avuga ko ngo yamuhoye ko batonganye akagira umujinya. Yamwicishije igiti. Kuri iyo tariki nabwo umuntu ngo yinjiye mu nzu aje kwiba, afatirwamo n’abantu baramwica.

Polisi itewe impungenge n’ubumuntu bukomeje gushira mu bantu IP Kayigi aravuga ko bibabaje kubona abantu bakomeje kugaragaza kutagira ubumuntu, bikagera aho umwana afata umubyeyi akamwica amuziza ko yamubwiye ko ashaka ibyo akora ngo atere imbere.

Agira ati “Niba leta y’u Rwanda yaravanyeho igihano cyo kwica, kuki abantu bakomeje kumva ko bakwihanira?, umwana akumva ko yakwica umubyeyi we!.” Polisi kandi iravuga ko urubyiruko rukwiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora, kuko bitumvikana uburyo abasore nk’aba, bagira imyaka ingana kuriya birirwa imbere y’umubyeyi, bakagera n’aho barwana na we bakamwica.

Abaturage nabo bakaba basabwa gutanga amakuru, cyane cyane mbere y’uko haba ubwicanyi nk’ubu, ntihatangwe amakuru icyaha cyamaze kuba.

src:izuba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years