Rwamagana: Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho ubujura bw’inka mu karere ka Gatsibo
- 13/09/2016
- Hashize 8 years
Ku italiki 12 Nzeli, mu kagari ka Manunu, umurenge wa Fumbwe, abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana nyuma yo gukekwaho uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’inka bikekwa ko bazibye mu karere ka Gatsibo.
Abafashwe ni Gasajya Theogene w’imyaka 25 y’amavuko na Rutimbo Claude bivugwa baziguze n’ abashumba bazo bakazicisha inzira y’amazi bazizana mu murenge wa Fumbwe zafatiwemo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko, mu gihe cya saa munani z’amanywa yo ku italiki ya 11 Nzeli., abaturage bo mu kagari ka Mununu babonye inka 7 zambutswa ikiyaga cya Muhazi zerekeza mu murenge wa Fumbwe.
IP Kayigi yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage ko hari inka zambukijwe zerekezwa ku ibagiro rya Nyagasambu kandi barimo gukeka ko zaba ari inyibano, nibwo twahise tuzihagarika ndetse abazifatanywe ubu bakaba bafunze.”
IP Emmanuel Kayigi akaba avuga ko mu bakekwa kugira uruhare mu bujura bw’aya matungo , harimo abashumba b’izo nka, abo bajura ndetse na bamwe mu bacuruzi bakorera ku ibagiro zari zigemuweho.
Hagati aho ariko, umugabo witwa Kimenyi John usanzwe utuye mu karere ka Gatsibo unavuga ko izi nka ari ize, nyuma yo gutanga ibimenyetso bigaragaza ko ari ize,
yavuze ko yazororeraga mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, akaba ataramenya uburyo zageze mu murenge wa Fumbwe.
Kuri ibi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba avuga ko ubundi abacuruzi b’amatungo, mu kuyavana mu gace kamwe bayajyana mu kandi, bafite amabwiriza yo kuyatwara mu modoka, uburyo rero bwakoreshejwe mu kuyazana anyuze mu mazi bukaba butemewe ari nacyo cyatumye abaturage babikemanga, Polisi nayo ikaba yatangije iperereza ngo hamenyekane ababiri inyuma.
IP Kayigi yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye iki kibazo; harimo gufata abishora muri ubu bujura, gukorana inama n’aborozi mu duce turimo ubworozi bwinshi, hagamijwe kubakangurira gukoresha abashumba bizeye neza kandi bafite umwirondoro uzwi ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze hagamijwe gukaza amarondo.
IP Kayigi asoza asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu babona bafite amatungo ku buryo budasobanutse, kuko uretse kuba ibyo bikorwa bibi by’ubujura byahombya igihugu n’abaturage ku rwego rw’ubukungu, ayo matungo ashobora gutera n’indwara kuko iyo habayeho ubwo bujura, inyama zayo akenshi zigurishwa zidapimwe indwara n’abaganga b’amatungo babifitiye uburenganzira.
Abo bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 kugera ku myaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda. Via:RNP
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw