Rutsiro:Imodoka yakoze impanuka ikomeye babiri bacika amaboko [AMAFOTO]
- 14/10/2019
- Hashize 5 years
Imodoka yari ivuye ahitwa Gisiza ifite umuvuduko ukabije yakoze impanuka ikomeye igeze mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro abantu babiri bacika amaboko abandi barakomereke nyuma yo kwikuba kuri Bordure,umushoferi wayo yahise yiruka
Ni imodoka nto itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ifite inimero iyiranga RAD375J yakoze impanuka ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo yari ivanye abagenzi ahitwa Gisiza mu karere ka Rubavu yerekeje mu karere ka Karongi.
Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko iyo modoka yageze mu ikorosi riri mu murenge wa Gihango ifite umuvuduko uri hejuru shoferi agerageje kuyiyobora iramunanira igonga borudire,babiri bari bayirimo umwe acika ikiganza cy’akaboko undi ukuboko kuracika ariko ntikwatana.
Abandi bose bakomeretse ku buryo bukomeye kuko bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya nta numwe usigaye.
Kugira ngo bagere kwa muganga bagobotswe n’umuyobozi w’ibitaro bya Murunda aho yajyanye abarembye cyane naho abandi bajyanwa n’imodoka yari ihageze ndetse n’imokaya polisi ikorera kuri Congo nile.
Yanditswe na Habarurema Djamali