Rutsiro:Bizimana w’imyaka 20 yapfuye yimanitse
- 28/06/2016
- Hashize 8 years
Bizimana w’imyaka 20, mwene Muvanandinda Francois na Therese Ntakababaza bo mu kagali ka Rugeyo, mu murenge wa Murunga mu karere ka Rutsiro yapfuye yimanitse mu mugozi ariko ntihagira umenya icyabimuteye.
Zirimwabagabo Jean Damascene,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugeyo mu Murenge wa Murunda, uyu musore yari atuyemo, avuga ko na nyina wa Nyakwigendera yari yapfuye yiyahuye mu mwaka w’2010.
Ati” Nyina wa Nyakwigendera yiyahuye abitewe n’umwana we wahoraga wiba agasabwa kwishyura. Urupfu rw’uyu muhungu rero rwamenyekanye ubwo umwana muto yinjiraga mu nzu uwo musore yararagamo agasanga yimanitse mu gisenge yapfuye.”
Yongeraho ko uwo musore nta kibazo bamubonanaga, kandi ntawe bari bafitanye amakimbirane.
Ngo ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2016 bari bamubonye avuye kwahira ubwatsi bw’inka yaragiraga z’umuturanyi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
SRC: IMVAHO
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw