Rutsiro : Urubyiruko ruravuga ko rufite inzara

  • admin
  • 10/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku rubyiruko rwo muri aka Karere, ari yo ntandaro y’ibibazo by’ubushomeri birwibasiye.


Gusa aka karere kavuga ko iki kibazo bari kugenda bagikemura mu buryo butandukanye harimo no kubahuza na za SACCO kugira ngo zibahe inguzanyo bishyura 50% ayandi akishyurwa na Leta.

Ni mu gihe ariko urubyiruko rwo muri aka karere rutaka inzara ruvuga ko iterwa n’ubushomeri.

Ururubyiruko rwo mu murenge wa Mushubati akagari Kabumba ho mu karere ka Rutsiro ruvuga ko rufite inzara kubera ikibazo cy’ubushomeri. Ishingiro ryo kuvuga ko bafite inzara, ngo nuko no kurya biba bigoranye ku buryo ngo rimwe na rimwe baburara.

Ndayambaje Siriyake Perezida wa Koperative Hanga udushya Kongo Nili iginzwe na banyamuryango 19 y’Urubyiruko rwavuye Iwawa, utuye mu Kagali ka Murambi umurenge wa gihanga avuga ko we yavuye Iwawa mu 2013 , hanyuma bakishyira hamwe ari 4 nk’abantu bari baturanye kandi bose bari bavanye iwawa yagize ati

Twishyize hamwe dukora itsinda rya bantu bane dukodesha inzu y’umuturage, tuguza udufanga abaturage, ibihumbi 60 kugirango tugure udukoresho”
akomeza avuga ko ibyo baba barabijeje ko akarere kazabakorera ari mu magambo gusa ati “Ibyo ntabyo tubona ni bikoresho batwijeje ntabyo baduhaye , urumva twe twagujije udufaranga twigurira udukoresho, dutangira tubariza umuturage wizaniye urubaho tukamukorera urugi intebe

Akomeza avuga ko bakomeje kubona ibindi byiciro by’urubyiruko ruvuye Iwawa rutaha batumira Akarere bakorana Inama ati” Muri yo nama twaje gucaguramo abantu tubona bafatika dukora koperative, dushaka Ibyangombwa tubona gusaba icyibanza cyo kuza kuri kano gakiriro ka Mushubati”

Ikindi yavuze n’uko urubyiruki rwinshi rwa vuye iwawa rucyandagaye hirya no hino rwabuze urwitaho rwisubira mu mihanda aho rwahoze kubera inzara.

Nzabonimana Etienne mugenzi we avuga ko urubyiruko muri rusange rwo mu karere kabo abenshi ari abashomeri batagira icyo bakora, ndetse ko banaburara , gupfa kubona urya kabiri k’umunsi byakugora.

Kuba uru rubyiruko rutaka inzara, aha umuntu yakwibaza niba nta mishinga yihariye akarere ka Rutsiro kaba karageneye urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Butasi jean herman ya bwiye Umunyamakuru wa Muhabura.rw ko ikibazo urubyiruko rwaho ari icy’ubumenyi budahagije kugira ngo rube rwahangana ku isoko ry’umurimo.

Abayobozi bavuga ko nyuma yo kubona iki kibazo butarekeye aho ari nayo mpamvu batangije gahunda yo kwigisha urubyiruko imyuga itandukanye. Nyuma yo kubigisha ariko, ngo hagaragaye ikindi kibazo cyo kuba abamaze kwiga baba nta bushobozi bafite ngo babe bagura ibikoresho bifashisha bageze hanze. Gusa ngo iki nacyo umuti wacyo warashatswe.

JPEG - 120.8 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Butasi jean herman

Ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko biravugwa mu gihe leta yihaye gahunda yuko mu mwaka wa 2020 ,50% by’abaturage bazaba bagejeje igihe cyo gukora baba babeshejweho n’indi mirimo idashingiye ku buhinzi.

Mu gushyigikira iyi gahunda leta yari yiyemeje ko byibura buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 200 gusa hari gahunda zimwe na zimwe ubona ko zikigenda biguru ntege harimo nka gahunda ya hanga umurimo bigaragara ko itabashije kugera ku ntego zayo nkuko byari biteganijwe.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/07/2017
  • Hashize 7 years