Rutsiro: Urubyiruko Rugororerwa Iwawa rwasabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishirwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza.  Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9.  Yabasabye ko ayo masomo yazababera umusemburo w’impinduka mu iterambere rirambye, haba kuri bo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

CP Bruce Munyambo yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo  urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa.

Yagize ati” Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe y’amakosa yose mwakoze bityo yibagirane.”

CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati “Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano muke.”



Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yasabye  ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imishinga y’abava kugororerwa  iWawa kugira ngo idahomba kuko kenshi iyo ihombye abayikoranga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano muke bityo amahugurwa bahawe akaba abaye ipfabusa.

Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanzi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n’urubyiruko rwanyuze hano iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n’imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango igirana amakimbirane.

Shema Frank w’imyaka 30, akaba ari umwe mu bahugurirwa Iwawa, avuga ko yicuza igihe n’amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge kandi cyakabaye aricyo gihe cyo kwita ku mugore we n’abana babiri.Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w’ubudozi yigira iwawa.

Yagize ati”  Narahuguwe bihagije bituma nicuza igihe nataye mu biyobyabwenge kandi nari kugikoresha nshakira imibereho myiza umuryango wanjye. Ibyo nigiye hano ngomba kubibyaza ubusaruro nkakuramo icyo cyuho nagize nubwo  bizantwara imbaraga nyinshi ariko ngomba kubikora, umuryango wanjye ukambona nk’umugabo wahindutse.”

Nyuma y’ibiganiro hanabaye umukino w’umupira w’amaguru na Volleyball aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya kabiri (Interfoce FC) yatsinze urubyiruko rurimo guhugurirwa Iwawa ibitego 4 kuri 2 inahabwa igikombe. Mu mukino w’amaboko (Volleyball) ikipe ya Rutsiro Volleyball yatsinze urubyiruko rwa iwawa amaseti 3 kuri 1. Uru rubyiruko ruri iwawa rwanahawe ibikoresho bya siporo birimo inkweto,imyenda n’imipira yo gukina.

Kuva muri 2010 ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze guhugura urubyiro basaga ibihumbi 27 bakoraga ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze by’abaturage. Abarimo guhugura kuri iyi nshuro ni icyiciro cya 22 kigizwe n’abantu 1585 biganjemo urubyiruko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years