Rutshuru: Abanye-Congo ngo barambiwe guhora babona FARDC ineshwa na M23
Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru, yasabye igisirikare cy’Igihugu cyayo (FARDC) gukora ibishoboka byose ikagaruza ibice biri mu maboko ya M23.
Sosiyete Sivile yabisabye mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, rigenewe Guverineri w’urwego rwa Gisirikare ruyoboye Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima ubwo yari yasuye Teritwari ya Rutshuru.
Iri tangazo rivuga ko barambiwe no kubona FARDC ikomeza gukubitwa inshuro n’umutwe wa M23 ukabakura mu birindiro byayo.
Umunyamabanga Mukuru wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru, Samson Rukira yagize ati “Mu gihe abaturage bakomeje gutegereza ko FARDC ikora ibishoboka byose ikagaruza Teritwari yabo ndetse na bo bakongera gusubira mu bice byabo, ahubwo ibyihebe bya M23 bakomeje umurengo uko bwije uko bucyeye bakanakomeza gufata ibyo bice.”
Uyu muyobozi w’Imiryango itari iya Leta, yavuze ko ibi bikomeza gutizwa umurindi no kuba Guverinoma ndetse n’ubuhuzabikorwa bwa Sosiyete Sivile, bakomeza kuruca bakarumira.
Ati “Turasaba Guverinoma guha ubushobozi FARDC yaba ubw’intwaro ndetse n’ubundi bwose kugura ngo birukane M23 mu bice yigaruriye.”
Yagarutse ku ngaruka z’iyi mirwano mu bice binyuranye nko muri Gurupoma za Jomba, Bweza, Rugari na Kisigari, aho yavuze ko hari benshi bahasize ubuzima, abagore basambanyijwe, ibikorwa remezo byangijwe n’ibisasu birimo amashuri n’amavuriro.
Imirwano ihanganishije FARDC na M23, kuva yakubura, uyu mutwe uhora utwererwa ko ufashwa n’u Rwanda, wagiye wigarurira ibice binyuranye birimo Umujyi wa Bunagana ubu ugenzurwa n’uyu mutwe ndetse ukaba waranashyizeho inzego z’imiyoborere.