Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yerekanywe ku mugaragaro

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid asinya amaserano y’imyaka itanu azageza mu 2029.

Uwo rutahizamu uza guhabwa nomero 9, yerekanywe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024 muri Santiago Bernabéu yari yuzuwe n’abarenga ibihumbi 85.

Kylian Mbappé w’imyaka 25 yakuyeho agahigo ka Cristiano Ronaldo wakiriwe n’abarenga ibihumbi 80.

Umuhango wo kwerekana uyu Rutahizamu w’Umufaransa witabiriwe n’abarimo Zinedine Zidane wamujyanye gusura iyi kipe ubwo yari afite imyaka 12.

Ijambo rya mbere rya Mbappé amaze kwerekanwa muri Real Madrid yavuze ko inzozi ze zabaye impamo.

Ati: “Uyu munsi inzozi zanjye zabaye impamo. Ndishimye cyane. Narose Real Madrid igihe kinini none uyu munsi nkabije inzozi. Iyi ni ikipe ya mbere ku Isi. Ndashaka gutsinda, ndashaka kwandikana amateka n’iyi kipe.”

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ari we uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Iyi kipe yo muri Espagne yari imaze igihe kinini yifuza uyu rutahizamu aho no mu mwaka ushize bari bamaze kumvikana ariko uyu Mufaransa yisubiraho ku munota wa nyuma yongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Kylian Mbappé yasinye amasezerano y’imyaka itanu azageza mu 2029
Kylian Mbappé yizeye gukomeza kwandika amateka muri Real Madrid nyuma ya PSG
Mbappé asuhuzanya na Zinedine Zidane wamujyanye gusura Real Madrid afite imyaka 12
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2024
  • Hashize 2 months