Rusizi:Barashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge kubirukana mu nzu mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19

  • admin
  • 24/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu kagari ka Mpinga ho mu murenge wa Gikundamvura abagore batatu Uwizeye vesitina, Nyirangehimana Angelique na Nyiranziza Beatrice , barashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura kubasohora mu nzu barashinja ko bacuruza inzoga muri iyo nzu kandi hagurirwamo indimu (oranges) nkuko bivugwa na bamwe mu baturage batuye aho muri ako kagari ndetse no muri uwo Murenge.

Nshimiyimana Gratien uturanye n’abo bagore avuga ko koko nyuma y’ ifungwa ry’utubari iyo nzu itarigera icururizwamo ahubwo ko isarurirwamo umusaruro w’indimu za Oranges zigurirwa muri ako gace maze zikajyanwa I Kigali.

Umwe muri abo bagore Hyvette bacuruza indimu avuga ko atazi icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura bubashakaho dore ko baretse gucuruza akabari ahubwo ko bacuruza imbuto bazijyana I Kigali dore ko zo zemewe.

Yagize ati:“Kuva icyorezo cyatangira ducuruza imbuto dore ko duhora tuzipakira zijya I kigari kandi nabo barazizi dore ko tunabifitiye icyangombwa,ntabwo rero turi abacengezi ahubwo turi abacuruzi,gusa baraje bakinga inzu harimo ibikoresho byacu ndetse n’amafaranga angana n’ibihumbi cy’idorari.”

Uyu yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yafashe umwana akamucisha mu idirishya maze agakingura bakaba batizeye umutekano w’ibyo basizemo.

Yagize ati:“Niba twarasize hakinze bakanyuza umwana mu idirishya ntitwizeye ko ibyo twasizemo b ikirimo,turasaba inzego zitandukanye kuza kudufasha bakabwira uyu muyobozi akadukingurira maze tugakuramo ibikoresho byacu n’amafaranga yacu arimo.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ umudugudu buvuga ko kuva icyorezo cya Covid cyatangira aba bagore batacuruzaga Inzoga dore ko bahinduye icuruzwa ry’Inzoga bagakora ubucuruzi bw’imbuto cyane cyane indimu (oranges)

Nsamwita Elias Umuyobozi w’mudugudu wa BirindiroYagize ati:”Ntabwo bacuruza inzoga ahubwo batugurira umusaruro w’imbuto ,ahubwo babwirwa icyo bapfa n’ubuyobozi bw’akagari naho iby’icuruzwa ry’Inzoga ntabyo Nazi kdi ntuye mu mudugudu nyobora kandi avuyemo.”

Ubuyobozi bw’akagari ka Mpinga buvuga ko bandikiye abo bagore babamenyesha imyitwarire mibi yabo maze banga guhinduka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mpinga Yagize ati: tubari tugifunguye twababwiye ko Abakozi nabo bambwura ubusa utagira inama yo kujya Barbara bakikwiza,rwose twarabibabwiye.”

Hari bibaza uko kwambara nabi byahuzwa no gucuruza imbuto.Aba bagore bahamya ko hari icyo bapfa n’uyu muyobozi w’akagari ka Mpinga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Bwana Claver Hategekimana Avuga ko abo bagore atabashaka mu murenge we ibintu ahabanyaho n’abaturage bagurirwa imbuto.

Yagize ati:“Nibatahe simbashaka kuko bafite imyitwarire mibi gusa bskore ishoramari ryabo bataha kuko ntabakeneye.”

Kuri icyo bavuga ko bafite ibyangombwa by’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB)bibemerera gucuruza imbuto,bakaba bavuga ko bafite uburenganzira nk’ubwabandi abanyarwanda bwo gukorera aho bashaka bagasaba ko bafashwa kunoza is ishoramari ryabo kuko babyemererwa n’amategeko.

Bakomeza basaba ko bakingurirwa inzu yabo bagakuramo ibikiresho byabo n’amafaranga yabo maze bakoneze ishoramari ryabo kandi mu mutuzo.

JPEG - 75.2 kb
Abagore batatu Uwizeye vesitina, Nyirangehimana Angelique na Nyiranziza Beatrice

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Bwana Claver Hategekimana yabwiye muhabura.rw ko icyo kibazo akizi ariko ko icyo gihumbi cy’idorari atakizi.

Yagize ati:”Ndi umuyobozi ureberera abayoborwa sindi umuyobozi wo kwangiza ibya rubanda,icyo gihumbi cy’idorari ntabwo nkizi kandi nk’umutoza w’intore sinabikora.”

Abajijwe n’umunyamakuru ibyo gucisha umwana mu idirishya maze abo abagore akaba ariho bagera bavuga ko bibwe yabihakaniye kure avuga ko ibyo ari ukubeshya ko atakora iryo kosa.

Yagize ati:”Sinanyuza umwana mu idirishya kuko si indangagaciro y’umuyobozi nanjye.”

JPEG - 42.6 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Bwana Claver Hategekimana

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ntacyo butangaza kuko twahamagaye ku murongo wa Telephone Bwana Kayumba Ephrem umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ntiyatwitaba ubugira kabiri.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/06/2020
  • Hashize 4 years