Rusizi:Abaturage bibasiwe n’ihungabana baterwa no gushyingura mu ngo zabo

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Kuba nta rimbi rusange ribarizwa mu murenge wa Muganza,abaturage baho bavuga ko hari igihe bajya bafatwa n’ihungabana batewe no kuba bashyingura ababo mu bikari by’amazu yabo cyangwa se imbere y’umuryango.

Cyera gushyingura uwitabye Imana hafi y’urugo byari nk’akamenyero ugasanga ntacyo bitwaye ababikoze ariko ngo uko imyaka igenda ishira abantu basohokera imbere y’imva z’ababo cyangwa hejuru yazo hateye ibiti by’imbuto ziribwa,imboga cyangwa indi myaka bagenda bafatwa n’ihungabana rikomeye.

Umwe mu batuge witwa Vuguziga Françoise utuye mu mudugudu wa Gashinjano,akagari ka Cyarukara avuga aho atuye we n’umuryango we, ngo yahaguze atazi ko hashyinguwe abana babiri b’uwo yahaguze nawe none byagize ingaruka ku nzu ye kuko uko bucya n’uko bwije igenda igira ikibazo.

Vuguziga yagize ati “Inzu dutuyemo iri hejuru y’imva z’abo bana kandi ntituzi ba nyira bo kuko twahaguze tutabizi kandi nta muntu wo mu muryango wabo wigeze agatubwira kuko tuhamaze igihe kirekire tuhatuye.Twabibwiwe n’uko twagendaga tubona inzu yika cyane uko imvura yagwaga,twatsindagiramo amabuye bikanga, baza kutubwira ko twubatse hejuru y’imva. Ba nyiri abantu baje bakaduteza ibibazo si nzi uko twabigenza, niba twayisenya tugasembera cyangwa hari ikindi cyakorwa.’’

Yakomeje agira ati “Kuba narateye ibiti hejuru y’imva ya sogokuru n’iya nyogokuru na ziriya mboga ureba ni ukubura uko ngira kuko mfite akabanza gato. Binshengura umutima cyane ariko ni ko twese tubayeho ino ntawe useka undi ,twumva ari ibisanzwe,ariko biterwa n’ubuyobozi butigeze bwita ku bibazo nk’ibi.’’


Nsababera Jacques,umuyobozi w’umudugudu wa Gashinjano,avuga ko baheruka irimbi rusange mu myaka 30 ishize ryari irya Kiliziya gatulika kuko ariho ryuzuye kurishyinguramo birahagarara.

Nsababera ati “Tekereza nawe gushyingura umubyeyi wawe cyangwa uwo mwashakanye hafi y’umuryango uko usohotse umusohokeraho.Wabura ute ihungabana?Abagabo bo bafatwa no kujunjama kudasanzwe, abandi bakavuga ko umeze atyo arwaye urupfu rw’uwe naho ari uko gusohokera ku mubiri w’uwe amanywa n’ijoro. Umucumbitsi upfushije umuntu akagira Imana bakamutiza aho amushyingura ntiyongera kumenya ibye kuko ntiyasubira mu rugo rw’abandi ngo agiye kwita k’uwe”.

Nsabimana Théogène,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, we avuga ko nyuma yo kubona ibi bibazo byose bashatse uko bahurza hamwe abaturage ngo barebe uko byacyemuka, akavuga ko bagiye kwishakamo ubisubizo bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha bakazaba baguze isambu y’irimbi rusange.

Igihe kirekire gishize abaturage bo muri uyu murenge ngo bashyingura mu ngo zabo kandi bafite utubanza duto.Ikindi ngo hakunze no kuza abimukira benshi bityo bakagura ubutaka bushyinguyemo ababo agaciro kabo bitabye Imana kakarangirira aho.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza afatanyije n’abaturage ngo bagiye gushaka uburyo bakwishakamo ibisubizo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/10/2018
  • Hashize 5 years