Rusizi : Umuyobozi ufata itangazamakuru nk’umwanzi cyangwa ikibazo nawe afite ikibazo gikomeye -Cleophas Barore

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 28/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Itangazamakuru ni urwego abenshi bavuga ko ari Ubuyobozi bwa Kane(4 Pouvoir) bwakabereye umuyoboro uhuza abaturage n’abayobozi aho kubatanya no kumva ko ribereyeho kureganya cyangwa guharabikana,nkuko benshi babyumva. Gusa bamwe mu bayobozi mu Karere ka Rusizi siko babibona. N’ubwo bishimangirwa n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, Cleophas Barore. Ndetse akaba yaranatanze umucyo kuribyo nk’Umunyamakuru wi nararibonye.

UKO ABATURAGE BABONA ITANGAZAMAKURU.

Bamwe mu baturage bahaye MUHABURA.RW ikiganiro barahamya ko itangazamakuru ari urubuga banyuzamo ibitekerezo byabo byo kubaka igihugu ,bakagaruka Kandi ku kamaro karyo bakavuga ko iyo ritaza kubaho haba Hari ikibura kugirango ubwisanzure(Democratie)bubeho.

Nshimiyimana Claver ni Umuturage w’Akarere ka Rusizi mu murenge atifuje ko utangazwa agaruka ku kamaro k’itangazamakuru yavuze ko ari ingirakamaro ku buryo uwarisizeho yarebye kure.
Yagize ati:”Uwasizeho itangazamakuru mu gihugu cyacu yarebye kure bituma abaturage basobanukirwa ibyo batazi ,bakamenya amakuru atandukanye yaba ay’ubuzima,aya politike y’igihugu na mpuzamahanga,bakajijuka,maze bakiteza imbere.”


Yanashimangiye ko itangazamakuru muri ino minsi isi n’igihugu cyacu byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ,ryagize uruhare mu kwigisha abanyarwanda uko iki cyorezo cyandura,ibimenyetso byacyo nuko cyakirindwa.Ati:”Muri rusange itangazamakuru ryerekanye ubufatanye na leta habaho kwigisha abanyarwanda iby’icyorezo cya covid -19,njye navuga ko ryakoze akazi gakomeye,rikaba kandi rikinakataje mu kwigisha Abaturage no kubagezaho amakuru y’icyo cyorezo,ni iryo gushimirwa.”

Mukakalisa Angele atuye mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko we yarafite ikibazo ahuriyeho n’abandi cyananiranye ariko kigeze mu itangazamakuru kitabwaho ndetse kiracyemuka mu buryo bushimishije
Yagize ati:”Twari abantu umunani Perezida yasize avuze ko tuzikurwa ku Mashyuza kubera guturitsa intambi zikadusenyera amazu,bamwe barimuwe bajyanwa ku Kibangira mu mazu bubakiwe na Leta ,twe ingo umunani turasigara,twahamagaye Umunyamakuru ukorera Muhabura uba I Rusizi aratuvuganira ikibazo cyiracyemuka mu gihe gito,duhabwa ingurane tujya gushaka aho dutura,ni ibintu byashimangiye ko itangazamakuru ari ingirakamaro muri Sosiyete Nyarwanda n’ahandi hose.

Yongeyeho Kandi ko ntaho ikibazo cyabo bataribarakigejeje,ariko bagakomeza babarerega.Yunzemo ati:”Nta rwego na rumwe tutari twarakigejejeho,yaba abadepite mu bihe bitandukanye badusura,inzego z’ibanze ariko kubera ko itangazamakuru ari ijwi rya rubanda byaracyemutse Kandi turarishima byimazeyo.

Hari umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa wishimira ubuvugizi itangazamakuru rigenda rikora rituma byinshi bikosoka.”Iwacu twagize ikibazo cy’imvura nyinshi isenya ibiraro n’amateme,kuri ubu ibiraro barikubyubaka ibyinshi byaruzuye n’ibindi biri hafi,turarishima ndetse n’inzego z’ibanze rikorana naryo.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, Cleophas Barore, yabwiye MUHABURA.RW ko Ubundi ntawagombye kwikanga itangazamakuru cyangwa ngo arirebere mu isura yo kwangiza kuko atari zo nshingano zaryo

Barore Cleophas ni umugabo umaze imyaka isaga 25 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’ubunyamakuru kugeza magingo aya.

Ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kugeza ubu, bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda kiba buri wa gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo Rwanda.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC yagize Ati”:Ubundi ntawagombye kwikanga itangazamakuru cyangwa ngo arirebere mu isura yo kwangiza kuko atari zo nshingano zaryo.Gusa abantu bagira uko bafata ibintu ku mpamvu zinyuranye ariko itangazamakuru rifite inshingano ikomeye mu kubaka imiyoborere iboneye irangwa no gukorera mu mucyo.”

Cleophas Barore yakomeje agira Ati”:Umunyamakuru wakora ahimanwa aba yaciye ukubiri n’inshingano ariko n’umuyobozi ufata media nk’umwanzi cyangwa ikibazo na we afite ikibazo gikomeye kuko ubundi yakaryakiriye akariha amakuru yaba atemerewe kuyatanga nabyo akabisobanura kandi bikumvikana.We need to work in a civilized manner.”

KU RUNDI RUHANDE HARI ABARIFATA UKUNDI.

Ntabwo itangazamakuru ryagafashwe nk’umuyoboro wo kwenderezanya ,gushotorana cyangwa gusebanya,abibona gutyo akenshi usanga ari abakosheje usanga badashaka ko amakosa yabo ajya ahagaragara.


Hari henshi ryagiye rifatwa nkaho rishinzwe kuregana aha twatanga urugero nko mu itangira ry’isakara rya covid-19 aho wasangaga abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakoresha imbaraga z’umurengera mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubwirinzi bw’icyo cyorezo mu baturage ,itangazamakuru rikabashyira ku karubanda bikabaviramo kweguzwa no kwirukanwa mu kazi ka leta.

Urugero ni Musanze aho gitifu yashyize abaturage hasi agakubita ngo nuko batambaye agapfukamunwa ,icyo gihe Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye icyo gikorwa ishimangira ko leta y’u Rwanda iha umuturage wayo agaciro ihana abayobozi bahohotera abaturage babura gukurikiza amabwiriza yashyizeho ajyanye n’ingamba z’ubwirinzi.

Abayobozi rero ntabwo bagakwiye kubona itangazamakuru mu ndorerwamo yo kuregana no gutunga agatoki ahubwo bagakwiye kuribona nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi batuma ijwi ryabo,imigabo n’imigambi igera ku baturage mu buryo bwihuse.


Mu minsi ishize MUHABURA.RW yamenye ikibazo cy’umwarimu w’i Rusizi wateye umwana imfunguzo mu maso ari mu ishuri hafi yo kumukuramo ijisho ,ubwo Umunyamakuru yataraga iyo nkuru yabajije Umuyobozi w’ishuri uko ikibazo cyagenze amusubiza ko areka gukomeza amubwira ubusa.Yagize ati:”Munyamakuru,ndagusabye reka gukomeza umbaza ubusa.”


Birumvikana ko uyu Muyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza yafashe Umunyamakuru nk’umureganyi mu gihe we yari mu nshingano ze Dore ko inshingano z’itangazamakuru ari kwigisha(To educate)no kumenyesha(to inform).”

Aha Umunyamakuru byigishije ko inkoni ivuna igufa idaca ingeso anatangaza ko umwana yangirijwe ijisho atewe na Mwarimu ubwo yamuteraga imfunguzo ,nta gikuba cyacitse kuko Umunyamakuru yasohozaga inshingano.

UBUFATANYE BW’INZEGO Z’UMUTEKANO N’ITANGAZAMAKURU

Akenshi mwumva ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi y’U Rwanda baza bakereka itangazamakuru abakekwaho icyaha , batabona akamaro k’itangazamakuru nk’umuyoboro wigisha ntabwo babikora.Akenshi izo nzego zibikora zigamije kugirango zimenyeshe abanyarwanda ibyaha birigukorwa zatahuye ,zinigishe Kandi abandi banyarwanda baba bafite imigambi yo kwishora muri ibyo byaha.

Mu minsi ishize Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda Dr Murangira B Thierry yabwiye Umunyamakuru ko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rutazahagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha.Yagize ati:”Nka RIB ntituzahwema kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha kuko ari inzira nziza yo kwigisha abanyarwanda kutabyishoramo.” Yasubizaga uwari umubajije impamvu abakekwaho ibyaha berekwa itangazamakuru mu minsi ikurikiyeho bakagirwa abere n’inkiko.


Itangazamakuru Kandi rifasha gutahura no gucukumbura ibyaha bigoranye gutahura nka ruswa n’ibindi bikorwa mu buryo bw’ubwenge buhanitse gusa .Twibutse ko Umunyamakuru Si umugenzacyaha,Si Umushinjacyaha,Si Umucamanza we icyo akora atangaza inkuru ababifitiye ububasha bakayisesengura mu bushishozi bwabo.

Itangazamakuru rero ryashyizweho kugirango ribe umuyoboro uhuza inzego eshatu dusanzwe tuzi Kandi kugirango rigaragaze ibigenda n’ibitagenda nkuko biteganywa n’itegeko Nshinga ry’U Rwanda ,itegeko riruta ay’andi mategeko yose.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Muhabura.rw

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 28/06/2021
  • Hashize 3 years