Rusizi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’ Abaturage ku kibazo cy’abantu bari kwica abagore bakabakuramo nyababyeyi

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Hashize iminsi Mu duce twa Budike, Shagasha , Nyagatare hafi ya kaminuza no muri Gihundwe mu karere ka Rusizi Hari guturuka amakuru avuga ko Hari udutsiko tw’abantu turigutega abagore mu gihe cy’amasaha akuze ya n’ijoro bakabica barangiza ku bica bakabakuramo nyababyeyi zabo.

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW ahamya ko hataramenywa icyo izo nyababyeyi z’abo bagore bica bazimaza .Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHABURA.RW bamubwiye ko hamaze kwicwa abagera kuri batanu mu gihe kitarenze ukwezi bagakurwamo ibyo bice by’umubiri .

Uwitwa Muhirwa Emmanuel ya bwiye Umunyamakuru ko byabaye bagasanga umubyeyi wapfuye ariko yakuwemo nyababyeyi.Yagize ati:“Hari umugore baheruka kwicira hariya mu Nyagatare bamurambika aho, ariko ugasanga nyuma yo kwicwa yarakuwemo nyababyeyi nkuko byagaragaraga,urumva Ni ikibazo gikomeye kuri ba bashiki bacu n’abagore muri rusange.”

Undi witwa Munyankindi Deogratias utuye hafi na Shagasha yahamije ko n’ubwo atarabona uwishwe ariko ko ayo makuru ahari Kandi ko ya byumvise akumva bimuteye ubwoba akibaza uko abagore babo barajya bataha biramuyobera.

Yagize ati:”Narabyumvise ko hariya shagasha harigutegwa abagore maze bakabica bagakurwamo nyababyeyi gusa ntiturasobanukirwa icyo izo nyababyeyi zirigukoreshwa,wenda hafashwe n’umwe mu babikora wenda yadusobanurira icyo izo nyababyeyi bazimaza.”

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zikwiye kurebera hafi iki kibazo mu buryo bugaragara Kandi burambye, Yagize ati:”Inzego z’umutekano zikurikirane iki kibazo hashakishwe abitwikira umugoroba n’amajoro bacunze abakobwa n’abagore kugirango babambure ubuzima ,ariko hagamijwe gukurwamo bimwe mu bice by’umubiri wabo (za nyababyeyi)maze nibafatwa bakanirwe urubakwiye.”

Mbarushimana Callixte ni umumotari ukorera mu karere ka Rusizi mu gace ka Kamembe yabwiye umunyamakuru ko we ubwe yinyuriye ku mukobwa wari wishwe Kandi yakuwemo nyababyeyi.

Yagize ati:“Narahaciye ntwaye umugenzi nsanga uwo mukobwa wapfuye ku muhanda yakuwemo nyababyeyi ubona Kandi amaraso yamwuzuyeho.”

Yakomeje avuga ko inzego zose zahagurukira iki kibazo hagakazwa umutekano muri turiya duce n’ahandi .

Nsigaye Emmanuel Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yahamirije Muhabura.rw ko ibyo batabizi neza ko bizemezwa n’abaganga

Mu gihe aba bagore bavuga ko abagizi ba nabi aribo bibasiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abatuye muri iyo mirenge yose maze bababwira ko muri ako gace hashyizwe itsinda ry’abasirikare bagomba kuharinda umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yateye utwasi iby’ayo makuru. Asaba abaturage kwirinda ibihuha.

Ati: “Turabasaba kwirinda ibihuha kuko abishwe bose ntawe bakuyemo ibyo bice by’umubiri nkuko byavugwaga.”

Ku ruhande rwa polisi ikorera mu ntara y’uburengerazuba yavuze ko ikibazo bagiye kugikurikirana ngo ku berako ko batari babizi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi.

  • admin
  • 19/01/2020
  • Hashize 4 years