Rusizi: Mujyambere Patrick yasanganywe ama euro 750 y’amiganano

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda itangaza ko ibikorwa byoyo byo kwigisha no kurwanya amafaranga y’amiganano hagamijwe kurinda ubukungu ikwirakwizwa ry’ayo mafaranga bikomeje gutanga umusaruro, kubera kuba maso kw’abakora ubucuruzi butandukanye n’ubufatanye bakomeje kugirana nayo ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Ni nyuma y’aho umugabo witwa Mujyambere Patrick ukomoka mu karere ka Rusizi umurenge wa Kamembe, ku italiki 31 Ukwakira asanganywe ama euro 750 y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire atangaza ko uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yafashwe ubwo yageragezaga kujya mu biro by’ivunjisha biri I Kamembe, nibwo umukozi wabyo yamuketse , yitegereza neza amafaranga amuhaye asanga ni amiganano.

Nawe yahise yitabaza abaturage bari hafi aho, nabo bamushyikiriza Polisi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

CIP Kanamugire yagize ati:” Ibi ntibikunze kubaho ariko bigira ingaruka ku iterambere ry’ubucuruzi no ku bukungu muri rusange, aho byagiye biba , ababifatiwemo barabihaniwe.”

Yashimye ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibi bikorwa cyane abashyikirije uriya mugabo Polisi, aho yavuze ko ari igikorwa ibi ari ibyiza by’ubufatanye by’impande zombi mu guhana amakuru agamije kurwanya ibyaha nk’ibi ndetse n’ibindi muri rusange.

Yakomeje agira ati,”Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intera ndende mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make, agira ingaruka mbi ku bukungu niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya; amafaranga y’amiganano ateza igihombo. Kuyatahurisha amaso biragoye. Hari ibikoresho byinshi bishobora kwifashishwa mu kuyatahura ku buryo bworoshye “.

CIP Kanamugire yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo gufata abakora n’abasakaza amafaranga y’amiganano, ariko uruhare rw’abaturage mu kurwanya iki cyaha rurakenewe, binyuze mu gutanga amakuru ku gihe ku babikora”.

Yagiriye abacuruzi inama yo kugura ibyuma bitahura amafaranga y’amahimbano kugira ngo birinde kuribwa utwabo.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years