Rusizi: Mu majonjoro yo gushaka uzaba Miss Rusizi Temarigwe yabonye umusore umurusha kurya Inkuru n’Amafoto

  • admin
  • 01/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Saidi usanzwe uzwi ku izina rya Temabuga wo mu Karere ka Rusizi yatunguye Temarigwe usanzwe warihariye umukino wo kurya hano mu Rwanda ndetse akaba yari yaramaze kwiyumva ko nta muntu n’umwe umuhiga muri uyu mu kino.

Ibi byabereye mu gitaramo cyo guhitamo uzaba Miss Rusizi cyateguwe na Hapa Media Center isanzwe inatera inkunga ibitaramo bikomeye mu karere ka Rusizi na Nyamasheke , hagarayemo udushya twinshi harimo no kurushanwa mu kurya iri rushanwa ryitabiriwe n’igihangange mu kurya Temarigwe wamenyekanye hirya no hino, muri iri rushanwa hagaragaye usore bita Saidi bahaye akazina ka Temabuga waje no guhigika Temarigwe muri Tour Bugarama akamutsinda ,mu kiganiro n’umunyamakuru wa muhabura.rw Temarigwe yavuze ashima uyu musore Saidi Temabuga ko azamusimbura umunsi uwo ariwo wose ,kuko uyu musore yabashije gukora ibyo Temarigwe Yagiye akora .

Bull Dogg umuhanzi wari witabiriye ibi birori :Photo by Nelson

Hanagarayemo umuhanzi Bull Dogg ukunzwe cyane n’abantu bo ntara y’uburengerazuba yabahaye indirimbo zose nyinshi yagiye akora gusa abafana bakomeza kumusaba indirimbo bise Imana y’inzara aho humvikanamo amagambo akakaye yibasira umuhanzi P-Fla aranga gusa , nibwo umunyamakuru wa muhabura.rw yamwegereye ashaka kumenya impamvu indirimbo asabwe iyo ndirimbo ntayikine avuga ko bamaze kwiyunga ntamatiku avuga yifuza ko Tuff Gangs izakomeza ikabaho iri zina ko rifite amateka ,ko yishimiye intambwe amaze gutera akomeza anenga abahanzi bataye umwaka wa 2016 bakora indirimbo zama Bifu (gutikurana) avuga we ashaka kuba umusitari wa rubanda aho kuba umusitari kugiti cye.

Miss Teta uhagarariye umurenge wa Kamembe witeguye guhatana n’abandi bazava mu yindi mirenge igize akarere ka Rusizi :Photo by Nelson

Mu bindi byabaye nuko hanabaye amarushanwa yabana bato mukurya gusa haragaragaramo n’akana kagakobwa gako mubashije gutinyuka bakitabira aya marushanwa ,ikindi nuko umwe mubatowe Miss Teta unahagariye umurenge wa Kamembe yavuze yiteguye kuba yahangana n’abandi bazatorwa mu yindi mirenge yo muri aka karere ka Rusizi ndetse n’utundi turere dutandukanye ko we bimuteye ishema kuba yahagararira akarere ka Rusizi.

Amafoto uko Byari byifashe muri iryo joro.

Saidi umusore watunguranye cyane ndetse akanereka Temarigwe ko amuhiga mu kurya

Temarigwe nawe ariko arashoboye kuko niwe ukiyoboye uyu mu kino mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko
Abafana bari baje kureba ari benshi cyane:Photo by Nelson
Umwana muto wambere uzi kurya ndetse ufite akazoza muri uyu mwuga



Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/02/2016
  • Hashize 8 years