Naragenze ndabona i Rusizi: Ikibazo cy’inka za girinka zikomeje gupfa urusorongo kizabazwa nde?

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi haravugwa impfu z’inka za girinka zititabwaho mu buzima bwazo bwa buri munsi.Ni benshi bakoneje kwibaza uwo icyo kibazo kizajya ku mutwe bikanayobera.

Bamwe mu borozi borojwe zino nka bavuga ko iyo igize ikibazo bagahamagara ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye butinda kuza maze bikarangira inka zizahajwe n’uburwayi kugera zipfuye.

Harerimana Jean ni umuturage wari worojwe inka ariko ikaba yarapfuye kuri uyu wa kane.Aganira na muhabura.rw yavuze ko ntacyo atakoze atabare iyo nka yari mu kaga ariko birangira ipfuye.

Yagize ati:“Igifatwa nahamagaye ku kagari ka Kiziho nabo bahamagara ku murenge wa Nyakabuye batinda kuza kuvura inka kugera ipfuye.

Kuri iwe asanga inka yarazize uburangare rw’ababishinzwe mu kuzitaho dore ko umuvuzi w’amatungo yayigezeho isa n’iyapfuye ku buryo ntacyarigukorwa.

Yakomeje avuga ko leta itazabona inka zo kurangarana bigeze hariya agashinja ababishinzwe uburangare bubera abo bagenerwabikorwa igihombo.

Ni nyuma yuko.kandi hari haherutse gupfa izindi ebyiri muri uwo murenge benshi bahurizaho kuvuga ko ari uburangare kuko inka yavuwe irakira igakomeza gutanga umusaruro uko bikwiye.

Uwari uzifite utashatse ko amazina ye adatangazwa mu itangazamakuru yavuze ko yababajwe nuko bahamagaye ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Nyakabuye bikarangira abatengushye inka zigapfa.

Yagize ati: “Twahamagaye ubuyobozi bw’umurenge buratwitaba ntibwatugeraho hashize iminsi ine maze basanga inka zazahaye hafatwa umwanzuro wuko izo nka zigomba kubagwa zigahabwa abaturage ari nako byagenze.

Aba baturage bakomeje bavuga ko kubura inka zabo bya hato na hato borojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri Gahunda ya Girinka ari igihombo dore ko baribazitezeho byinshi byingirakamaro ariko zikaba zikomeje gupfa kubera uburangare bw’ubuyobozi bw’Umurenge.

Ku ruhande rw’Umurenge wa Nyakabuye wo uvuga ko batabihamaya neza ariko ko hari hakwiye ubufatanye kuri iki kibazo dore ko n’abashinzwe iterambere n’ubukungu mu tugari twose bize ubuvuzi bw’amatungo ko bafatanya n’umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo ku murenge bubwo uba usanga bitagenda neza kuri uwo mukozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Bwana Simbananiye aganira na MUHABURA.RW yavuze ko hakenewe ubufatanye koko niba ari uko ikibazo giteye.

Yagize ati:”Mu tugari twose abashinzwe iterambere n’ubukungu bize ubuvuzi bw’amatungo ku buryo gufatanya nuwo mukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo ku murenge byatanga umusaruro no gucyemura icyo kibazo.”

Gusa yavuze ko umukozi ushinzwe ubworozi ku murenge afite imikorere idahwitse dore kobatemera gukorana n’abandi ariko ko ibyo byose bidahwitse babikoreye raporo ihabwa inzego zibishinzwe.

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mu rwego rwo gutuma abaturarwanda batishoboye bagira ubuzima bwiza banywa amata bakanabona ifumbire bafumbiza imirima yabo bagasarura umusaruro uhagije.Gusa iyi gahumda yagiye igaragaza ibibazo ariko bizanwa na bamwe bashinzwe kuyishyira mu bikorwa aho wasangaga inka zihabwa abakire aho kugirango zihabwe abazigenewe(abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere),gusa ayo makosa yagiye agira ingaruka ku bayobozi bayakoze.

Denis Fabrice Nsengumuremyi:Muhabura.rw/Amakuru Nyayo)

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 05/12/2020
  • Hashize 3 years