Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi ku isonga mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu myaka itatu ishize Ibitaro by’Akarere bya Mibilizi byatangiye urugamba rwo kuganya umubare w’abana bapfa bavuka aho usanga hari intambwe igaragara ibi bitaro byateye nkuko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) muri gahunda ya HMIS igamije kureba uko imibare ihagaze.

Ibi bitaro ntibihabanya nababigana dore ko Hari ababyeyi bavuganye na Rwandaforbes ubwo Umunyamakuru yahageraga .

Uwambajimana Solange Ni umuturage wabyariye mu bitaro bya Mibilizi aturutse mu murenge wa Muganza aganira n’Umunyamakuru yamubwiye ko bacyeza serivise itangwa yo kwita ku buvuzi bw’abana.

Aganira n’umunyamakuru wa Rwandaforbes yavuze ko bishimiye uko bafatwa n’abaforomo n’abaganga bakora muri iyo Serivise

Yagize ati: “Naturutse mu Murenge wa Muganza nje kubyara, nabyariye aha hashize iminsi makumyabiri n’umwe, nakiriwe neza n’abakozi b’ibi bitaro kugeza na nubu, nta kibazo serivise ya hano ni ntamakenwa.”

Yunzemo ati: “Umwana yavutse atujuje igihe afashwa n’abaganga bamushyira mu mashini zifasha abana, kuri ubu afite ubuzima bwiza, turitegura gutaha vuba dusezerewe n’ibi bitaro nyuma yo kubona ko ubuzima bw’umwana bukomeje kuba bwiza.”

Uwimana Alice nawe ni umuturage wabyariye umwana mu bitaro bya Mibilizi nawe yashimye akazi gakomeje gukorwa n’ Abaforomo n’abaganga bakora muri iki kigo. yavuze ko yishimira serivise itangwa avuga ko ibyagaragazwaga n’ababyeyi mbere bitakiharangwa.

Yagize ati: “Rwose ubu ubuzima bw’umubyeyi n’umwana buhagaze neza urebye intambwe yatewe ni ntamakenwa, barasaba ko abakozi batadohoka bagakomeza muri iyo nzira nziza maze umurwayi akitabwaho  ku gihe, hakavuka abana bazima bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Mibilizi Dr Theoneste Nzaramba yabwiye Rwandaforbes ko kuri ubu service yo kwita k’umubyeyi n’umwana yateye imbere aho hasigaye bafite ibikoresho bigezweho bifasha abana bavutse batarira cyangwa bafite ibindi bibazo.

Yagize ati: “Kuri ubu ibikoresho birahari bifasha umwana uwo Ari wese wagize ikibazo akivuka bitandukanye na mbere tudafite ibikoresho bihagije ,ariko kuri ubu turabafasha kugeza ubuzima bw’abana buba bwiza.”

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) irerekana ko ibitaro biza ku isonga mu kugira ampfu nyinshi z’abana ari Ibitaro bya Kaminuza ya Butare aho bifite 23% mu gihe Ibitaro bya Mibilizi aribyo bifite Ijanisha rito rya 3% ugereranyije n’ibindi bitaro nkuko bigaragazwa nicyo kigo.

Imibare kandi irerekana ko ibitaro bya Mibilizi byakiriye ababyeyi babyaye abana 492 mu kwezi kwa mutarama kugera mu k’ukuboza umwaka wa 2018, mu mwaka wa 2019 hakiriwe ababyeyi babyaye abana 617, 2020 hakiriwe ababyeyi babyaye abana 577, mu gihe mu wa 2021 kakiriwe ababyeyi babyaye abana 248.

Muri iyo mibare yose yagaragajwe n’ibitaro bya Mibilizi ikomeza isobanura ko 3% aribo babuze ubuzima k’uburyo n’ubu hakomeza gutangazwa ko hazakorwa ibishoboka byose nabahura n’ibibazo nkibyo bivanwaho bikazakorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zaba iz’ubuzima n’izindi nzego za Leta bireba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/09/2021
  • Hashize 3 years