Rusizi : Bamwe mu bihaye Imana barashinja Padiri Nahimana Thomas wirirwa usebya u Rwanda ubugome yakoreye abanyeshuli bacitse kw’icumu barihirwaga na FARG
- 28/08/2020
- Hashize 4 years
Abanyarusizi barashinja Padiri Nahimana Thomas wirirwa usebya u Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubugome yakoreye abanyeshuli bacitse kw’icumu barihirwaga na FARG ubwo yabanaga nabo
Uyu mugabo w’imyaka 47 usigaye utagira inturo kuko rimwe wumva ngo ari mu Mu Bufaransa , ubundi ngo yagiye kwifatanya n’abandi mu Bubiligi mu bikorwa bisebya leta y’u Rwanda , yavukiye ahitwa I Mushaka ahitwaga mu Gishoma ubu ni mu Murenge wa Nzahaha ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba akaba azwiho kwishongora avuga nabi Leta ,anakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku ivangura ndetse anakomeza politiki ya Parmehutu yagejeje u Rwanda aharindimuka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994.
Padiri Nahimana Thomas ingengabitekerezo ye ni iya none cyangwa yarayisanganywe?
Bamwe mu bamuzi neza bavuga ko Uyu mugabo Padiri Nahimana Thomas yize amashuri ye mu iseminari ari umuntu w’umuhanga ariko ukabona ari umuntu ugira ikinyoma ,ubuhezanguni ugasanga muri we afite ivangura rishingiye ku moko aho wasangaga ashyiramo bagenzi be ko batagakwiye kuvugana n’umututsi,ntabwo rero urwango rwe ku batutsi ari urwa none ahubwo ni karande n’ubwo icyo gihe yabifatanyaga n’amasomo aba atoroheye abanyeshuri maze bagahora baba bahuze.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa MUHABURA.RW mu karere ka Rusizi yagiranye n’Umupadiri wabanye nawe utarashatse ko izina rye rishyirwa mu kinyamakuru ndetse akaba yaraniganye na Nahimana Thomas yavuze ko amuzi ku ntebe y’ishuri nk’ukuntu w’umuhanga ariko upapira (ubeshya).
Uwo mupadiri yagize ati:”Hari igihe yigeze yirukanisha abanyeshuri biganaga mu mwaka wa gatatu ,avuga ko abo Banyeshuri Bose banze kurya,nyamara icyo gihe bari batugaburiye ubugari bw’ibigori by’umuhondo, bitari bimenyerewe cyane n’abanyeshuri maze ajya kubeshya Umuyobozi wa Semonari (Recteur) ko abo Banyeshuri banze ibiryo ,icyo gihe twarirukanywe(baduhaye ikimenyerewe nka weekend)turataha tugarukana ababyeyi.”
Padiri akomeza avuga ko Icyo gihe Kandi Nahimana yari umuntu wakundaga kuririmba Dore ko yarazi umuziki cyane (Solfege) ariko ugasanga Hari abo afasha nabo yangira kubera kugira umutima mubi.
Yagize ati “Hari nkuwo yabwiye ko atasobanurira umuziki umututsi amubwira ko asanga inyenzi zenewabo mu Bugande zikamusobanurira,urumva ko Nahimana w’ubu ntaho atandukaniye n’uwicyo gihe.”
Yakomeje avuga ko we bitamutangaza iyo yumvise Padiri Nahimana avuga biriya bibi byose avuga ku Rwanda n’abayobozi barwo , Dore ngo ko biganye nabwo arwanira ubuyobozi aho yigeze ashaka kwiyamamariza ubuyobozi bw’abandi ba nyeshuri (Doyen) akemera no kutishyura amafaranga yicyo gihembwe bikarangira atanatowe Kandi nayo mafaranga y’ishuri yayakozemo ukwiyamamaza mu Banyeshuri(Campain).
Yagize ati:“Yafashe asaga 45000 agurira abaseminari kugirango butorere ubudoyen biranga biba iby’ubusa kuburyo icyakurikiwe kwari ukwirukanwa n’ushinzwe umutungo mu iseminari(Econome)umusubirizo.”
Ubuzima bwe mu Iseminari nto ya Mutagatifu Aloys y’i Cyangugu nk’ushinzwe ubuzima bwa Roho.
Ubwo Nahimana yagirirwaga icyizere na Nyakwigendera Mgr Bimenyimana Jean Damascene yamuhaye kuba umwe mu bayobozi b’iseminari nto ya Mutagatifu Aloys y’i Cyangugu maze amugira ushinzwe ubuzima bwa Roho mu Banyeshuri(Pere Sprituel) gusa yabikoze afatanyije n’abandi ba Padiri bahakoreraga nka Padiri Fortunatus Rudakemwa,Padiri Bandorayingwe Joseph na Padiri Nzamwita Eric.
Gusa ntihashize igihe kinini za ngeso ze z’ubuhezanguni ,ivanguramoko n’itonesha arizana mu bana barererwa mu iseminari utaretse n’abakozi bakoranaga.Icyo gihe yaremeye atangira kuzana abakozi b’abakobwa batangira kwigisha mu iseminari bazanywe nawe kubera ingeso y’ubuhabara yamwokamye Kandi mu isezerano akorera imbere ya Musenyeri harimo no gukomera ku busugi.
Amakuru agera kuri MUHABURA.RW avuga ko nta gihe washoboraga kubona Padiri Nahimana Thomas mu kigo kuko yabaga ahuze yasohokanye abana bato .Benshi bahuriza ku tubyiniro dukomeye twari tugezweho icyo gihe nko muri Hotel Ten to Ten Paradise ahari hamenyerewe nko kwa Mbanzabugabo mu mujyi wa Kamembe,aho nti washoboraga kuhamubura mu gutiramo cya nijoro no mu gicuku.
Umwe mubaganiriye na MUHABURA.RW wize mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloys y’i Cyangugu utatangajwe amazina yavuze ko Uyu mupadiri akihagera mu iseminari yatangiye kwikoma abana barihirwa na FARG(ikigega kigoboka abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994)avuga ko bagakwiye kujya bajyana iby’agahinda kabo kure.
Yagize ati: “Nibuka ko yadusanze mu nama akatubwira ko utwo dutsiko atadukeneye mu kigo ko niba dushaka amanama twajya tuyakora mu bihe by’ibiruhuko turi iwacu,Ni ibintu byatubabaje maze twumva ko kuba duterwa inkunga na kiriya kigega bibaye ikibazo mu iseminari.”
Akomeza avuga ko yikomye bene abo banyeshuri ku buryo Hari bamwe birukanywe kubera ibyo ariko ngo babibwiraga ababyeyi bakabatwama bababwira ko nta musaseridoti wakora ibyo ariko nyuma baje kubibona.Nyuma rero byaje gukara maze urwango yangaga abanyeshuri bacitse ku icumu rujya ahagaragara,yakoze ikintu kigayitse maze azana ikinyamakuru cya “Jeune Afrique”cyarimo ishusho igaragaza ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
Uyu wari umunyeshuri yakomeje agira ati: “Uyu mupadiri yazanye izo numero z’icyo kinyamakuru navuze hejuru abishyira mu nzu y’ibitabo by’iseminari akangurira abanyeshuri kubisoma ku bwinshi.Gusa icyatubabaje nuko yaje kudusobanurira mu ishuri mu isomo ry’iyobokamana yatwigishaga akavuga ko iyo ndege yahanuwe n’ingabo za RPF inkotanyi maze acamo abanyeshuri ibice biratinda.”
Akomeza avuga ko Icyo kinyoma cyo muri Jeune Afrique cyateye urujijo maze mu kigo hose hagaragaramo urwikekwe maze havamo bamwe muri twe babimenyesha uwari Prefet wa Cyangugu Bisengimana Elyse n’uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kamembe.
Nyuma yaho gato icyaje gushegesha abacitse ku icumu bigaga aho muri iyo myaka nuko haje gahunda yo gusabira abapfuye maze anyura mu munyeshuri amukangurira gusabira uwari Prezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana,icyo gihe iyo Misa yarasomwe muri Chapelle y’iseminari.Twicaye mu gitambo cy’ukaristiya cyatuwe turi hafi yo kujya mu biruhuko bya pasika twumvise avuga mu gitambo cy’ukaristiya asabira Juvenal Habyarimana.
Yagize ati:“Twibuke abapfuye bafite ubwizere bwo kuzazuka harimo uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana…….”n’bintu byateye kwibaza byinshi maze barongera babimenyesha inzego z’ubuyobozi zariho icyo gihe.”
- Abanyarusizi barashinja Padiri Nahimana Thomas wirirwa usebya u Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubugome yakoreye abanyeshuli bacitse kw’icumu barihirwaga na FARG ubwo yabanaga nabo
Byagenze bite Padiri Nahimana Thomas ageze muri Paroisse ya Muyange.
Nyuma yaje kwimurirwa muri Paroisse ya Muyange maze ahagera ahasanga ihabara rye ryari aho maze ahita ariha akazi k’ubunyabanga bwa Paroisse ya Muyange kugirango ajye amubonera hafi.
Uwahaye MUHABURA.RW amakuru yavuze ko I saa sita uwo mwari yagombaga kurira ku meza amwe na Padiri muri Couvent ubundi bakajya kuruhuka Dore ko bakundanaga cyane.Mu gihe cyo gutembera wasangaga Padiri Nahimana Thomas arikumwe niryo habara ryamutwaye umutima.
Gusa ntihashize igihe Pasika yeregereje ya 2008 nibwo yahambiriye amafaranga asaga miriyoni Makumyabiri zari kuri konti ya Paroisse ya Muyange yerekeza mu Bufaransa niryo habara rye.
Kiriziya Gatorika mu Rwanda yahise ikora iki?
Nyakwigendera Mgr Bimenyimana Jean Damascene yahise yandika ibaruwa ikumira Padiri Nahimana Thomas gusoma Misa mu maparoisse yose yo mu Bufaransa nyuma y’urwango uyu mupadiri yarankomeje gutera mu banyarwanda baba mu gihugu nababa mu gihugu imbere
Abanyamakuru babajije icyo Kiriziya ivuga kuri uyu mupadiri Mgr Ntihinyurwa Thaddee wari Archeveque wa Kigali yavuze ko Kiriziya Gatolika itatumye uriya mupadiri ahubwo ko yatanye kimwe n’umwana uri mu muryango agatana akananira ababyeyi ariko yavuze ko ishyaka yashinze ndetse n’ibitekerezo bye ntaho byaganisha abanyarwanda ahubwo ko bibabibamo urwango bityo ko ntwe ukwiye kumutega amatwi.
Yagize ati:“Ibye nibyo gusenya ibimaze kugerwaho ahubwo ko nta munyarwanda muzima wagakwiye kumutega amatwi kuko yaratannye bugaragara.”
Bite mu Rubyiruko rw’Akarere ka Rusizi ahavuka bamwe bakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi banarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Hari mo na Padiri Nahimana .
N’ubwo mu Karere ka Rusizi hari abagihembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda cyane cyane ababa hanze y’igihugu cy’ u Rwanda Kandi hakaba Hari benshi bahavuka bayoboye ibitero byahitanye abatutsi batagira ingano mu mpande zose z’igihugu ,ntitwakwibagirwa ko aka Karere ka Rusizi kamaze kwiyubaka Kandi gahagaze neza nkuko bigaragazwa na Komisiyo y’ubwiyunge mu Rwanda(NURC)ibigaragaza.
Urubyiruko rw’Akarere ka Rusizi ntirurangajwe n’ibivugwa nabo banyepopitiki ahubwo rwimirije imbere mu kwikura mu bukene.
Aka Karere gafite amaclubs menshi y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nko muri Paroisse ya Mushaka igicumbi cy’ubwiyunge muri aka Karere ka Rusizi babifashijwemo n’umurinzi w’igihango Padiri Ubald Rugirangoga wabashije kubanisha abishe n’abiciwe babarizwa muri iyi Paroisse ya Mushaka yo muri Diyoseze ya Cyangugu.
Abacitse kubicumu muri aka Karere ka Rusizi bafatanyije n’abandi kubaka akarere n’ u Rwanda twifuza,muri aka Karere hakaba habrizwa amaclubs yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rubyiruko rwaba urwo muashuri cyangwa urutagize amahirwe yo kwiga rubikesheje ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW Amakuru Nyayo.