Rusizi: Bamwe mu baturage baranenga itwarwa ry’abanyeshuri biga kuri Educateur ya Cimerwa
Abenshi baganiriye na Muhabura baranenga imitwarire y’abana biga Mu kigo cya Educateur cya Companyi ya PPC Cimerwa bavuga ko harebwa ku nyungu z’abana uko bagera ku ishuri nuko bataha kuko hari ubwo usanga bititondewe byazatera ingaruka zikomeye nibakomeza kureberera iki kibazo.
Nshimiyimana Abdoul ni Umuturage utuye mu murenge wa Gitambi ,uvuga ko abana baturuka mu mirenge ya Gitambi ,Nyakabuye n’ahandi usanga kugera ku ishuri bigoye nabagezeyo ugasanga bahageze mu buryo bwateza ingorane.
Yagite ati:”Moto imwe hari igihe usanga itwaye abana barenga batatu ndetse hari niyo usanga itwara bane ukibaza niba bamwe mu batanga abo bana ngo batwarwe batabona ingaruka ko byatera ikibazo mu buryo bukomeye kdi bugaragara,iki kibazo cyakagonye gushakirwa umuti kikava mu nzira.”
Yakomeje avuga ko aho kugirango ivibazo bigaragare ari uko impanuka zabaye byakumirwa hakiri kare bigafasha aho kugirango ikibazo gicyemurwe ari uko ibibazo byavutse.
Clarisse Iraguha nawe yumva kimwe iki kibazo nka Abdoul aho avuga ko yaba ari isoni n’ikimwaro kuri Cimerwa kubona ikigo cy’indatwa nka kiriya ,ndetse ndebereho kitakora ibishoboka byose ngo gikangurire ababyeyi gushaka imodoka zigeza abana mu mashuri mu mutekano uzira impanuka.
Yagize ati:”Nta mwana ngirayo ari kuva na cyera umwana yari uwa bose akarebererwa n’umubyeyi uwo ari we wese ,ndagirango mvuge ko uko abana bajyanwa ku ishuri usanga biteye inkeke ndetse ugasanga bodatinze byazatera ikibazo gikomeye.”
Ati:”Ndabireba bikantera isoni kubona utwana dutatu ku igare rimwe ngo bagiye kwiga,ese uwabatanze we aratekereza?Ese areba ku ngaruka byagira?Bagakwiriye kurebera urugero ku bindi bigo byo mu mijyi bigira imodiloka zo korohereza abana kugera ku mashuri bitarimo ibyakurura impanuka,njye ndasaba inzego bireba gukurikirana iby’iki kibazo kigashakirwa umuti urambye rwose ,bitari ibyo muzisama ikirunga cyasandaye.”
Yavuze ko aziko moto igendaho abantu babiri ,uretse no kuba icyaha gihanwa nko kwica amategeko y’umuhanda harebwa no ku mutekano w’ibanze wabo baziranenge batwarwa bahekeranye nk’ibigori.
Umuyobozi w’iki kigo Valens Havugimana yabwiye muhabura ko ikibazo bakizi gusa ko kiri gushakirwa umuti hamwe n’abafatanyabikorwa bafite imodoka anahamya ko inzitizi yariyarabidindije nayo ubwayo yacyemutse.
Ati:”Twese ikibazo turakizi gusa imbogamizi z’ibiraro zatumaga bafite amamodoka bangaga kuyazana mu mirenge imwe n’imwe ya Nyakabuye na Gitambi,ariko kuri ubu akarere ka Rusizi kakaba karacyemuye icyo kibazo cy’amateme kuri ubu kandi na Cimerwa ikaba yarakoze umuhanda uhuza iyo mirenge ,kuri ubu inzitizi zavuyeho tukaba tugiye gukora kuri icyo kibazo.”
Uyu muyobozi kandi arasaba inzego z’umutekano Police y’u Rwanda zikorera muri iyo mirenge gufasha ubuyobozi bw’iki kigo kuzashyira imbaraga mu gukumira abanyamagare(abanyonzi)dore ko bo usanga ibiciro biri munsi dore ko gukura umwana Nyakabuye umujyana Cimerwa ku kwezi bagaca ibihumvi Umunani(8000)mu gihe igiciro gishobora kurenga icy’imodoka bityo bigatuma umuhigo udashyikwaho.
Twashatse kumenya ibyo Akarere ka Rusizi kabivugaho tuvugisha Dr Kibiliga Anicet ,Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ntibyadukundira .No mu bandi bayobozi b’Akarere twashatse kuvugisha ntibyadukundiye n’ubutumwa bugufi twaboherereje ntibabashije kudusubiza mu gihe twakoraga iyi nkuru.
Denis Fabrice Nsengumuremyi./MUHABURA.RW