RURA yahagurukiye kurwanya uburiganya bugaragara mu bacuruzi ba Gaz itekeshwa
- 07/05/2018
- Hashize 7 years
RURA yahagurukiye guhashya uburiganya buri gukorwa n’abacuruzi ba gaz itekeshwa. Ibi bibaye nyuma y’uko yagiye ikomeza kwakira ibibazo by’abinubira uburyo bamwe mu bacuruzi b’iyi Gaz yo gutekesha bayishyira mu macupa ntibayuzuze, igikorwa cyatumye uru rwego ruhaguruka rugatangira iperereza.
Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Gaz n’ibikomoka kuri Peteroli muri RURA, Rusine Gérard, yavuze ko iki kibazo cyo kuriganya abakiliya atari cyo gusa gihangayikishije ahubwo hari n’abandi usanga bayishyira mu macupa y’ibindi bigo by’ubucuruzi kandi bitemewe.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, RURA yashyizeho amabwiriza avuguruye arebana n’ubucuruzi bwa gaz yo gutekesha (Liquefied Petroleum Gas).
Rusine Gérard yagize ati “ Turi gukora iperereza kandi duhangayikishijwe cyane n’iki kibazo. Abaranguza n’abacuruzi ba gaz bazahamwa na kimwe mu byaha biri mu mabwiriza mashya bazabihanirwa cyane.”
Mu mabwiriza mashya, RURA iteganya ibihano birimo kwishyura amande cyangwa kwamburwa uburenganzira bwo gukora ubucuruzi bwa gaz.
Gushyira gaz mu icupa ry’ikindi kigo cy’ubucuruzi nta burenganzira uwabikoze yabiherewe, bizajya bituma acibwa amande ya miliyoni 10 Frw. Iki gihano ni nacyo kizajya gihabwa uwatanze ibiro bike ugereranyije n’ibyanditse ku macupa.
Rusine ati “ Turasaba abaturage kubimenyesha Urwego ngenzuramikorere igihe cyose hari aho baketse kimwe muri ibi bibazo. Buri kigo gishyira gaz mu macupa kigomba gushyiraho uburyo bufasha abakiliya kumenya neza ko icupa ryuzuye.”
Shyaka Ghyslain ukurikirana ibikorwa bya Station ya SP Nyarutarama, yabwiye iki kinyamakuru ko aya mabwiriza mashya aje yari akenewe ndetse ko kubera uburyo gaz yabo iba iri ku giciro cyo hasi bakunze guhura n’ikibazo cy’abazana amacupa y’ibindi bigo by’ubucuruzi, inshingano yabo akaba ari ukubamenyesha ko ari amakosa.
Umuyobozi mukuru wa Safe Gas, Mugabo Liban, nawe ari mubakiriye neza aya mabwiriza mashya, avuga ko ikigo ayobora cyahuraga n’igihombo gisaga miliyoni 400 Frw kubera ikoreshwa ry’amacupa yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo gaz yo gutekesha igenda igera hirya no hino mu gihugu umubare w’abayikoresha uracyari hasi; RURA ivuga ko biterwa n’abatarasobanukirwa akamaro ko kuyikoresha.
RURA itangaza ko uko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro kayo ari ko bitabira kuyikoresha ari benshi, ibi bigaragarira ku ngano y’iyinjizwa mu gihugu aho yavuye ku biro 5,020,595 mu 2016 ikagera kuri 10,278,617 mu 2017.
Chief Editor