Rulindo:Uwiyita umusirikare ufite ipeti rya kapiteni akambura abaturage yatawe muri yombi

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umugabo witwa Albert Ntwali, wabwiraga abaturage ko ari umusirikare ufite ipeti rya kapiteni, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bushoki mu karere ka Rulindo, akurikiranweho icyaha cyo kwambura abaturage bo mu kagari ka Rurenge, Umurenge wa Mbogo

.


Uyu mugabo ashinjwa kwambura abaturage amafaranga ibihumbi 500, kuko ngo yiyitaga rwiyemezamirimo wubaka ikigo cya gisirikare mu murenge wa Rusiga muri aka karere, akagurira abaturage ibiti ariko akabishyura make, bagategereza ko azabishyura andi bagaheba.

Abo baturage bamaze kubura Ntwali nibwo bagiye gutanga ikirego cyabo mu buyobozi bw’Akagari, nabo bagishyikiriza Umurenge wabo wa Mbogo.

Nzeyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, yabwiye Imvaho Nshya ati “Abaturage batandukanye batugejejeho raporo ko bambuwe n’umugabo witwa Albert Ntwali wiyita kapiteni, ngo yababwiraga ko akorera ikigo cya gisirikari kiri kubakwa mu murenge wa Rusiga, akabagurira ibiti ariko ntabishyure”. Yakomeje agira ati “Abaturage 18 ni bo bari bamaze kugeza ikirego cyabo ku kagari ka Rurenge , ikibazo cyabo twagishyikirije inzego za Polisi”.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngabonziza Robert, yagize ati “Ni koko uwo mugabo Albert Ntwali arafunze, afungiye kuri station ya Bushoki mu karere ka Rulindo, akekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gusarura ibiti bitemewe n’amategeko, bitari byagera igihe cyo gusarurwa”.

CIP Ngabonziza yavuze ko uyu mugabo ahamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana yahanishwa ingingo ya 318, iteganya igihano cy’igifungo gihera ku myaka 3 kugeza kuri 5, n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri 5. Naho icyaha cyo gutema ibiti bitari byageza igihe cyo gusarurwa, mu gihe azaba ahamwe nacyo azahanishwa ingingo ya 416 iteganya igifungo kiva ku mezi 3 kugeza ku myaka 2.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 9 years