Rulindo:Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri muri APAPEC ibiryamirwa byabo birashya birakongoka
- 18/10/2019
- Hashize 5 years
Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi araramo abahungu mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo arashya arakongoka.
Ni nkongi y’umuriro yadukiriye aya macumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo.
Kayiranga Emmanuel,umuyobozi w’akarere ka Rulindo yabwiye umunyamakuru ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakiri gukorwa iperereza.
Yagize ati “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo turebe icyo dukora aba bana bakomeze ibizamini.”
Nta munyeshuri waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro uretse ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari biri mu macumbi byakongotse.
Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zigizwe na Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi zahise zitabara zikumira ko iyo nkongi yakwadukira izindi nyubako.
Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka.
Amakuru avuga ko atari ubwa mbere uru Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC rwibasiwe n’inkongi y’umuriro bityo ngo iyi ibaye inshuro ya kabiri.
Chief Editor/MUHABURA.RW